UNAids: Miliyoni 6 bashobora kuzahazwa n’ingaruka zo kubura imiti ya SIDA

Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), Winnie Byanyima, yaburiye isi ko mu myaka ine iri imbere, abantu bashya bandura agakoko gatera SIDA(HIV) bashobora kwiyongera cyane, ndetse n’impfu ziturutse kuri iyo ndwara zikaba nyinshi cyane, kubera kugabanywa gukomeye kw’inkunga zatangwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Byanyima yavuze ko mu gihe ayo mafaranga adasubijweho, abantu bashya bandura SIDA bashobora kugera kuri miliyoni 6, naho abashobora guhitanwa nayo bakagera kuri miliyoni 4 bitarenze umwaka wa 2029. Ati: “Iki ni ikibazo gikomeye cy’ubushobozi. Isi nta kindi gisubizo ifite. SIDA ni icyorezo, kandi icyorezo nta mbibi kigira.”

Byanyima yavuze ko kugabanywa kw’iyi nkunga byatangijwe n’ubuyobozi bwa Donald Trump ari cyo kintu kimubabaje cyane kurusha ibindi mu buzima bwe. Ati: “Njyewe ubwanjye naratunguwe ndetse ndanababara cyane. Sinabona amagambo y’Icyongereza nabivugamo.”

Yemeye ko ibi byigeze kumutera gutekereza kwegura ku nshingano ze, ariko asanga atari cyo gihe cyo kureka kurwana n’iki kibazo. Yagize ati: “Sinshobora guhunga. Niyemeje guhangana nacyo. Ngomba gukuramo uturindantoki nkabirwanya.”

Amerika siyo yonyine yagabanyije inkunga mu rwego rw’ubuzima. Byanyima yavuze ko n’Ubwongereza bwagabanyije amafaranga bwashyiraga mu bigega bifasha abatishoboye ku isi, bituma ibyo bihugu byombi bituzuza intego yo gutanga 0.7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) nk’uko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byabyiyemeje mu 2015.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Donald Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika Pepfar, gahunda yashyizweho na Perezida George W. Bush mu 2003, igamije gutanga ubuvuzi no gufasha abafite ubwandu bwa SIDA. Nubwo nyuma hashyizweho andi mategeko yoroshya bimwe mu bikorwa by’iyo gahunda, inzobere zemeza ko ibyo bidahagije mu gufasha abaturage batishoboye.

Byanyima yagize ati: “Abaterankunga bagiye bagabanuka buri mwaka, kongeraho n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine yakomeje gutwara amafaranga menshi. Ni amafaranga make cyane ugereranyije n’ubukungu bwa G7, ariko yakoze ibikomeye mu gufasha abatishoboye. Ntibyumvikana ukuntu ibihugu bikize bihitamo gukoresha amafaranga menshi mu ntambara aho kuyakoresha mu kurokora ubuzima.”

Yongeyeho ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi, ku buryo nawe ubwe byamuhungabanyije akajya kwivuza indwara zo mu mutwe kugira ngo abone imbaraga zo gukomeza urugamba.

Ati: “Iri gabanywa ryatumye abakozi b’inzobere batakaza akazi, abaterankunga b’igihe kirekire baragenda, ubushakashatsi burahagarara, abatishoboye baratereranwa. Ibi bivuze urupfu. Icyahagaritswe mbere ni serivisi zo kwirinda, ubu duhura n’ibibazo by’ubwandu bushya n’impfu nyinshi. Nyuma haje no guhagarika serivisi zunganira abarwaye.”

Byanyima avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, basigaye bakora bifashishije amafaranga ari munsi ya 50% y’ayo bari basanganywe. Ati: “Tugomba gukora cyane kandi vuba kugira ngo dukize ubuzima bw’abantu benshi bashoboka.”

Kuva PEPFAR yashyirwaho mu 2003, Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze gushoramo agera kuri miliyari 110 z’amadolari, icyakora  kuri ubu hari impungenge ko aya mafaranga ashobora kugabanywa akagera munsi ya miliyari 4 z’Amadolari y’Amerika.

Imibare itangwa n’ubushakashatsi bwakozwe na UNAIDS, yagaragazaga ko mu mpera a 2023, abagera kuri miliyoni 39.9 bari bafite virusi itera SIDA. Muri bo, 65% bakaba ari abo muri Afurika.

Mu mpera za 2023, imibare ya UNAIDS kandi yagagazaga ko SIDA imaze guhitana abantu barenga miliyoni 12 ku isi hose, kandi mu gihe nta gikozwe,  iyi mibare ishobora kwiyongeraho abandi bantu miliyoni 6 bandura ndetse n’abandi  miliyoni 4 bashobora  kuhatakariza ubuzima.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.