Gupfunyika ibiryo bihiye mu mpapuro: Igisubizo gihetse ibibazo

Mu cyumweru gishize, Shima Jado utuye mu Mujyi wa Muhanga yagiye guhaha ibishyimbo bihiye, ibi bakunze kwita Me to You kugira ngo ategure ifunguro rya saa sita, maze ageze mu iduka agirana ikiganiro n’umucuruzi.

Yamubajije icyo yazanye gutwaramo ibyo bishyimbo, ariko umukiriya asubiza ko yaje yizeye ko bamupfunyikira, maze umucuruzi amukorera ikintu cyamutunguye.

Agira ati “Nagiye kubona mbona afashe igipapuro bafatanyishije inzuma nk’izo mu ikayi, cyanditseho ibintu byinshi mu ikaramu y’ubururu, maze mu gihe nkibaza icyo agiye kugikoresha, aba afashe umudaho, aradaha ashyiramo ibishyimbo bya frw 300 nari musabye. Nibajije ibyo ndebesheje amaso niba ari byo, ariko ndiyumanganya kuko ari jye wari wakoze amakosa yo kutazana icyo ntwaramo. Yampereje ihaho ryanjye, muha ibiceri bitatu nsohoka nihuta.”

Shima wari uvuye mu ishuri kandi agomba gusubirayo ikigoroba, yambutse umuhanda agera aho acumbitse mu minota ibarirwa ku mitwe y’intoki, nyamara rwa rupapuro rwari rwamaze gutoswa n’umushongi wo mu bishyimbo, maze abisuka vuba vuba mu gasafuriya atangira gutegura ibirungo ngo abikarange.

Agira ati “nasanze urupapuro rwatose, ndetse hamwe rutangiye gupfumuka, mbona ko ibiryo byanjye bitari amahoro, ariko numva ko nta kibazo biri buntere kuko nari ngiye kongera kubiteka.”

Urupapuro, igikoresho nyamukuru cy’abahashyi mu Rwanda

Kuva u Rwanda rwashyiraho itegeko ribuza ikoreshwa ry’amashashi mu myaka isaga icumi ishize urupapuro rwabaye igikoresho nyamukuru cy’abahashyi.

Amasoko, amabagiro, za butike n’amaduka manini, bose usanga biteguye impapuro zo gupfunyikamo ibyo abaguzi bahashye. Akenshi izo mpapuro ziba zikoze mu ibara rya khaki, ndetse abacuruzi bifite bakazandikaho amazina yabo, na numero ya telefoni ishobora gufasha ababagana.

Mu byo bapfunyikamo habamo n’ibifite amavuta, usanga bihita bitosa urupapuro bishyizwemo mu kanya nk’ako guhumbya, bityo umwanda wose waba washoboye kugera kuri izo mpapuro, bikaba byaworohera kwinjira mu byo kurya.

Uretse izo mpapuro zikorerwa mu nganda, abafite utuduka duto two muri karitsiye, usanga bo batigora bagura izo mpapuro zakozwe n’inganda, akenshi usanga zigura amafaranga hagati ya mirongo itatu n’ijana ku badandaza.

Abo muri karitsiye rero bo baragenda bakareba ahari impapuro bafatiye ubuntu, bakazitoragura, bakaza bakazifatanyisha inzuma nk’izo mu ikayi, cyangwa bagakoresha ubundi bujeni, umukiriya yaza bakamupfunyikira.

Ikigaragaza ko ziba ari impapuro zatoraguwe, ni uko akenshi ziba ziriho inyandiko, zitazongera gukoreshwa. Hari nk’izo usanga abanyeshuri bakoreyeho ibizamini, ibyemezo cyangwa impushya zahawe abantu batandukanye, amategeko n’amabwiriza, n’ibindi. Bimwe biba byandikishijwe mudasobwa zigendanwa, ibindi byandikishije ikaramu y’ubururu, ndetse rimwe na rimwe ziriho amanota yatanzwe hakoreshejwe ikaramu ya mwalimu itukura.

Aha niho Shima agira ati “ngikubita amaso urupapuro bamfunyikiyemo ibishyimbo nari ngiye gusamura, naribajije nti uyu muti wakoreshejwe kuri iyi nyandiko bashyize kuri uru rupapuro ntushobora guteza uburwayi kuko ushobora kwivanga nibyo kurya?”

Uwitwa Hakorimana Augustin we ashimangira ikibazo cy’izi mpapuro agira ati “ mba mbona zateza indwara zitandukanye. Impapuro bakoresha ziba zanditseho. Zimwe uba ubona ko ari impapuro abanyeshuri baba barakoreyeho ibizamini n’imikoro kuko haba hariho umuti w’ikaramu ndetse n’inyandiko ya mudasobwa. Birumvikana ko ziba zaranyuze mu biganza by’abantu barenze umwe, kandi ntiwamenya indwara baba barwaye bakaba bazikwirakwiza.”

Hakorimana avuga byibuze impapuro za Khaki “bishoboka ko leta izemerera kuba zakoreshwa kuko ziba zarahawe uburenganzira kandi leta ntabwo yatuma ibyagira ingaruka ku buzima bw’abaturage bikoreshwa.”

Jean Sauveur Benimana, inzobere mu by’imirire avuga ko ziriya mpapuro umucuruzi afata agaterateranya agahereza umuntu amandazi cyangwa ibiryo bihiye zitemewe, aho agira ati: “Ziriya mpapuro ntizizewe kuko umwanda uzana na zo ushobora gutera uburwayi, urugero nk’impiswi kuko ziba zanyuze mu biganza by’abantu batandukanye bigatuma habaho guhererekanya bagiteri zitera indwara.”

Benimana avuga ko ntakirakorwa kugira ngo zicike kuko uburyo zikorwamo nta n’ubwo buzwi ariko, ibipfunyikwamo ibyo kurya byizewe bihari kandi byemewe na Leta.

Benimana abona ko kuba abaturage bemera gupfunyikirwa mu mpapuro zanduye ariko nabo ubwabo batagira umuco wo kwitwarira igikoresho bavanye mu rugo iwabo, kugira ngo babapfunyikiremo ibyo bahashye.

Icyakora Dusengimana Olivier umunyeshuri wiga muri Kaminuza we avuga ko “ku biryo byose umuntu aba ashobora kongera guteka, uko babipfunyika kose nta mpungenge kuko uba uri bwongere kubiteka maze umuriro ugatwika ikintu cyose cyanduye.”

Icyakora, umubyeyi witwa Hategekimana Edithe’ we avuga ko adashobora guhirahira ashyira ibiryo bitetse mu mpapuro.

Agira ati “bitewe n’uko nabonaga bishobora kungiraho ingaruka ari jye ubwanjye, cyangwa abana banjye, ubu nsigaye njya guhaha nitwaje icyo gupfunyikamo nihitiyemo nk’agasorori.”