Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko igihugu cye kizanga icyifuzo icyo ari cyo cyose cy’u Burusiya cyuko ireka agace ka Donbas nk’ingurane yo kugira ngo intampara ihagarare, ahubwo avuga ko bishobora gukoreshwa nk’ishingiro ryo kugaba ibitero mu gihe kiri imbere.
CNN itangaza ko bi Zelensky yabivuze mbere y’umuhuro hagati ya Perezida w’Amerika Donald Trump na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin uzabera muri Leta ya Alaska muri Amerika ku wa Gatanu.
Trump yavuze ko amasezerano y’amahoro ayo ari yo yose yabamo “guhererekanya kumwe na kumwe k’uduce” ndetse byemezwa ko kimwe mu bintu Putin asaba ari uko Ukraine ihara ibice ikigenzura bya Donbas, mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Nta makuru Leta y’u Burusiya yatangaje y’ibyo Vladimir Putin ashobora gusaba ubwo azaba ahuye na Donald Trump ku wa Gatanu mu mujyi wa Anchorage muri Alaska.
Agace ka Donbas kagizwe n’uturere two mu burasirazuba twa Luhansk na Donetsk, kigaruriwe n’u Burusiya guhera mu mwaka wa 2014.
U Burusiya ubu bugenzura Luhansk hafi ya yose ndetse na hafi 70% by’akarere ka Donetsk, ariko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa kabiri, Zelensky yashimangiye ko Ukraine izanga icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo kuva muri Donbas.
Yagize ati: “Niba tuvuye muri Donbas uyu munsi, ibirindiro byacu, ubutaka bwacu, ibice byigiye hejuru tugenzura, rwose tuzaba dufunguye ibirindiro bikomeye byo gutuma Abarusiya bategura igitero.”
Mu bihe bishize, Zelensky yashimangiye ko Ukraine itazaha “impano y’ubutaka uwigaruriye ubutaka” bwayo, akomoza ku itegeko nshinga ry’icyo gihugu, risaba ko haba kamarampaka mbere yuko habaho impinduka iyo ari yo yose ku butaka bw’icyo gihugu.
Mu ijambo asanzwe ageza ku gihugu buri joro yavuze ku wa kabiri, Zelensky yanatangaje ko u Burusiya burimo gutegura ibitero bishya mu bice bitatu byo ku rugamba, mu duce twa Zaporizhzhia, Pokrovsk na Novopavlov.
Mu cyumweru gishize, Trump yavuze ko hazabaho”guhererekanya tumwe na tumwe tw’uturere ku bw’ineza ya bombi”. Kuri ubu u Burusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Ku wa kabiri, ibiro bya perezida w’Amerika byavuze ko ibiganiro by’i Alaska ari “umwitozo wo gutega amatwi” wa Trump ndetse byongeyeho ko kuba we na Putin bazicarana hamwe mu cyumba kimwe, bizaha Perezida w’Amerika “ikimenyetso cyiza cy’uburyo bwo kurangiza iyi ntambara”.
U Burusiya bwagabye igitero cyeruye kuri Ukraine muri Gashyantare mu mwaka wa 2022, ubwo ibihugu byombe byinjira mu ntamabara guhera ubwo kugeza none.













