Amerika yatangaje ko izatanga miliyoni 50 z’amadolari ku muntu wese uzayifasha gufata Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, ushinjwa kuba umwe mu banyabyaha bakomeye ku Isi mu bacuruza ibiyobyabwenge no gukorana n’abinjiza mu buryo butemewe Cocaine na fentanyl muri iki gihugu.
Pam Bondi, usanzwe ari umunyamategeko w’Amerika yavuze ko “Ku buyobozi bwa Perezida Trump, Maduro atazacika ubutabera. Ahubwo azaryozwa ibyaha yakoze,” .
Bondi yatangaje ko Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yafatiriye umutungo urengeje miliyoni 700 z’amadolari ufitanye isano na Maduro, harimo n’indege ebyiri z’abantu ku giti cyabo ndetse na Toni miliyoni 7 z’urumogi.
Mu butumwa bwe, Bondi yongeye gushinja Maduro gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa Tren de Aragua (TdA), ahamya ko uyu mutwe ukoreshwa mu gukwirakwiza urugomo rwibasira Amerika.
Yagize ati: “Maduro akorana n’imitwe y’iterabwoba y’amahanga nka TdA kugira ngo ateze urugomo rmu gihugu cyacu… Ni umwe mu bantu bacuruza ibiyobyabwenge cyane ku isi, kandi ni ikibazo ku mutekano w’igihugu cyacu .”
Maduro yarezwe bwa mbere mu rukiko rwa Manhattan mu 2020, ubwo Trump yari akiyobora manda ya mbere. Yarezwe hamwe n’abandi bo mu muryango we wa hafi, bashinjwa ubufatanyacyaha mu by’iterabwoba rikoresheje ibiyobyabwenge no kugerageza kwinjiza cocaine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe, iki gihugu cyatangaje ko kizatanga miliyoni 15 z’amadolari ku muntu watuma afatwa.
Kuri manda ya Perezida Biden ayo mafaranga yarazamuwe agezwa kuri miliyoni 25 angana nayo Amerika yigeze gutanga ku ifatwa rya Osama bin Laden mu 2001 nyuma y’ibitero byo ku ya 11 Nzeri.
Nubwo igihembo cyazamutse, Maduro aracyafite ububasha bukomeye mu gihugu cye, nubwo yanzwe n’ibihugu byinshi birimo Amerika, Ubumwe bw’u Burayi ndetse na bimwe byo muri Amerika y’Amajyepfo, byamaganye itorwa rye ryo mu 2024 bavuga ko ryabayemo uburiganya, maze bigatambamira uwo bahamya ko ari we watsinze amatora mu kuri.
Mu kwezi gushize, ubuyobozi bwa Trump bwagiranye amasezerano na Venezuela yo kurekura Abanyamerika 10 bari bafungiye i Caracas, maze n’Amerika ikohereza impunzi z’Abanyavenevuela muri Salvador zari zirukanywe muri iki gihugu. Perezida Trump kandi yemereye sosiyete Chevron kongera gutunganya peteroli muri Venezuela nyuma y’uko icyo gikorwa cyari cyahagaritswe n’ibihano bya Amerika.
Impuguke mu by’umutekano n’ubutasi zivuga ko ibyo Amerika ishinja Maduro bishobora kuba birimo gukabya kuko hari amakuru avuga ko nubwo akorana n’umutwe wa TdA adategeka uko uyoborwa.
Kugeza ubu, Ibiro bya Perezida Maduro ntibiragira icyo bitangaza kuri ibi birego bishya.













