OIP-1.jpg

Umwe muri 6 ahanganye n’ikibazo cyo kwigunga

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasohoye raporo nshya y’akanama gashinzwe ibijyanye n’ubusabane, yerekana ko umuntu 1 muri 6 ku isi yose ahangayikishwa n’ingaruka zo kwigunga, ibintu bifite ingaruka zikomeye ku buzima no ku mibereho myiza y’abantu.

Iyi raporo ivuga ko kwigunga bifitanye isano n’urupfu rw’abantu bagera ku 100 buri saha, bingana n’urupfu rw’abarenga ibihumbi 871,000 buri mwaka.

Iyi raporo iragira iti “Kwigunga no kwitandukanya n’abandi ni ikibazo gikomeye cy’iki gihe.”

OMS isobanura ubusabane (social connection) nk’uburyo abantu bagirana umubano n’abandi no gukorana mu gihe kwigunga bivugwa nk’amarangamutima avuka igihe umuntu yumva hari icyuho hagati y’uko yifuza kubana n’abandi n’uko biri mu by’ukuri.

Ku kijyanye no kwitandukanya n’abandi (social isolation) bivuga kubura burundu uburyo bwo kugira abo uganira na bo cyangwa umubano uhamye n’abandi.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS avuga ko n’ubwo ikoranabuhanga rituma abantu babasha guhura no kuganira n’abandi bitabagoye, uko iminsi igenda ishira ari ko abantu benshi barushaho kumva bari bonyine.

Raporo ya OMS igaragaza ko kwigunga kwibasira abantu b’ingeri zose, ariko cyane cyane urubyiruko n’abatuye ibihugu bikennye cyangwa biri mu nzira y’amajyambere.

Hagati ya 17% na 21% by’abantu bari hagati y’imyaka 13 na 29 bavuga ko bakunze kwigunga, aho abangavu n’ingimbi ari bo babarizwa ku rugero rwo hejuru.

Mu bihugu bikennye, abantu 24% bavuga ko biyumva bari bonyine, umubare w’ubwikube kabiri ugereranyije n’abatuye ibihugu bikize (11%).

Nubwo amakuru ku bijyanye no kwitandukanya n’abandi akiri make, OMS ivuga ko byibasira umuntu 1 muri 3 mu bageze mu zabukuru, n’umwe muri 4 mu rubyiruko.

OMS ivuga ko impamvu zitera kwigunga zirimo ubuzima bubi, ubukene, kutiga bihagije, kuba umuntu aba wenyine, ibikorwaremezo bidahagije mu muryango, politiki rusange zidashyigikira imibereho myiza, ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga—by’umwihariko igihe kinini abantu bamara ku nsakazamashusho (screen), cyangwa ibiganiro bitari byiza bikorerwa kuri murandasi, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko.

Ingaruka ziterwa n’ubusabane buke, kwigunga no kwitandukanya n’abandi zirimo ukwiyongera kw’ibyago byo kurwara umutima, stroke, diyabete, gutakaza ubushobozi bwo gutekereza neza, no gupfa imburagihe.

Binagira ingaruka ku mutwe, aho abantu bigunze baba bafite inshuro ebyiri zo kurwara agahinda gakabije. Bashobora kandi kugira ubwoba bukabije cyangwa bakanatekereza kwiyahura.

OMS iti “Ibi bigira ingaruka ku myigire n’akazi. Urubyiruko rwumva rwigunze rufite amahirwe make yo gutsinda neza, bagera kuri 22% barushaho gutsindwa. Abakuze bigunze bahura n’imbogamizi zo kubona akazi cyangwa kugumana ako bafite, ndetse bagakora igihe gito kandi badahembwa neza.”

Ku rwego rw’imiryango n’ibihugu, kwigunga bisenya ubumwe bw’abantu, bigateza igihombo kinini mu musaruro no mu kwivuza.

Iyi raporo yasohowe nyuma y’uko Inama y’Ubuzima ku Isi (World Health Assembly) yemeje bwa mbere muri Gicurasi 2025 umwanzuro usaba ibihugu bigize OMS gushyiraho politiki n’ingamba zishingiye ku bimenyetso bifatika bigamije guteza imbere ubusabane bw’abantu, nk’inzira yo kurengera ubuzima bwo mu mutwe no ku mubiri.

Mu gihe cy’iyo nama, OMS yatangije ubukangurambaga bushya bwiswe “Knot Alone” bugamije guha ubusabane agaciro mu kugira ubuzima bwiza.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads