Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2024, muri Stade y’Akarere ka Muhanga habereye ibirori byo gusoza umwaka w’Uburezi Gatolika 2023-2024 ku rwego rw’Igihugu.
Ni ibirori byari byitabiriwe n’Abepiskopi Gatolika batandatu, Bwana Gatabazi Pascal wari uhagarariye Ministeri y’Uburezi, abayobozi b’uturere twa Muhanga na Ruhango, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyeshuri bari baturutse muri Diyosezi zitandukanye n’abandi.
Ubutumwa bwatangiwe muri ibi birori bwibanze ku burere bwiza butangirwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika aho hashimwe abayobozi n’abarezi muri ayo mashuri.
Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ari nawe Perezida w’Ibiro by’Abepiskopi bishinzwe uburezi avuga ko Kiliziya ishyize imbere mu kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no gukuza impano z’abanyeshuri biga mu mashuri ya Kiliziya Gatolika.
Musenyeri Rukamba agira ati “Kiliziya Gatolika iteza imbere uburezi bwita kuri buri mwana. Niyo mpamvu tugomba kumenya ikibereye. Mwabibonye ko hari ababyina, gushushanya, abazi gukora ibikorwa bitandukanye […] nibyo Kiliziya ifasha buri mwana.”

Ashingiye kuri ibi, Musenyeri Rukamba yahishuye ko Kiliziya ifite gahunda yo gushyiraho abantu bazajya baganiriza abana muri buri shuri kugira ngo hamenyekano impano ziri mu bana bityo zitabweho.
Bwana Gatabazi Pascal, wari uhagarariye Minisiteri y’uburezi, yavuze ko iyi minisiteri ishima uruhare rukomeye Kiliziya igira mu burezi bw’u Rwanda. By’umwihariko yashimye uburyo Amashuri ya Kiliziya atoza abana indangagaciro bigatuma bavamo umuntu wuzuye.

Ati “Buriya rero kugira amashuri ni kimwe, no gutanga indagagaciro ni ikindi. Niyo mpamvu amashuri ya Kiliziya Gatolika tuyashimira ku ndagagaciro aha abana bacu, kuko iyo urebye umusaruro w’ibigo byose usanga ibigo Gatolika biri ku isonga kurenza ibindi.”
Ni ku nshuro ya 16 icyumweru cy’uburezi gatolika cyizihijwe. Uyu mwaka kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “umwana usukuye mu ishuri risukuye”.
Intego z’umwaka wahariwe isuku mu mashuri zari; Ukwigisha no gukangurira ababyeyi, abarezi n’abarerwa, umuco w’isuku ku mubiri, binyujijwe mu burere buhabwa abana, Gusukura ibigo bikorerwamo uburezi nk’uburyo bwo gukundisha abarerwa isuku no Kurengera ibidukikije haterwa ibiti, hatunganywa ubusitani kandi harobanurwa ibishingwe.
Ibikorwa by’ingenzi byibanzweho muri uyu mwaka byari biri mu byiciro bine aribyo; Isuku ku mubiri, Isuku ku bikoresho, Isuku mu kigo, no Kurengera ibidukikije
Mu bikorwa bijyanye n’isuku ku mubiri, hibanzwe ku gutoza abana umuco wo gukaraba, gukaraba umubiri no koza amenyo, kumesa imyambaro, ibiryamirwa n’imyenda y’imbere ndetse no kogosha no gusukura umusatsi no guca inzara.
Mu bikorwa bijyanye n’isuku kubikoresho hibanzwe ku gusukura amazi yo kunywa hakoreshejwe imiti yabugenewe, kuyateka cyangwa ubundi buryo bushoboka, kugirira isuku ibikoresho byifashishwa mu gikoni no kumeza, aho bogera n’aho bigira, no kugira agatanda k’amasahane n’ubundi buryo bwo kumutsa ibikoresho byo mu gikoni.
Ku bijyanye n’Isuku mu kigo hibanzwe ku gusukura imbuga n’ubusitani, gusukura igikoni n’ahafatirwa ifunguro, kugira ubwiherero n’ubwogero bifite isuku, gukuraho ibidendezi by’amazi no gusiba ibinogo birekamo amazi, gutema ibihuru, ibigunda no gutunganya inzitiro z’urugo, gukora no gusukura imiyoboro y’amazi, gusana no gutera irange ndetse no kuringaniza utuyira two mu kigo.
Mu gihe mu cyiciro cy’ibikorwa biijyanye no kurengera ibidukikije hibanzwe ku kugira ingarani y’imyanda ibora n’itabora, gutoragura no gushyira ahabugenewe amacupa, amashashi n’indi myanda, gufata amazi y’imvura ku nyubako, gutera ibiti: imitako, iby’imbuto n’ibindi ndetse no kugira ubusitani.
Abanditsi: Akimana Desange na Irambona Papias


















