OIP-1.jpg

Umuyobozi w’Ishuri wanditse “ibaruwa y’umugayo” yasabye imbabazi

Ubuyobozi bw’ishuri rya C.L. Gashonga TSS riherereye mu murenge wa Rwimbogo mukarere ka Rusizi uherutse kwandikira umukozi ushinzwe imyitwarire y’abahungu amugaya mu magambo akakaye yasabye imbabazi, avuga ko yabikoreshejwe n’imyitwarire y’uwo mukozi yari imaze igihe imuranga.

Mu ibaruwa yasinywe n’Umuyobozi w’ishuri, Nambajimana Pie havugwamo ko uwo mukozi yakoze amakosa akomeye harimo kudakora inshingano ze uko bikwiye no kutubaha abayobozi. Icyo cyemezo yavuze ko bagifashe bishingikirije iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo kuwa 12 Ugushyingo 2024, rigena imyitwarire n’amahame ngenderwaho ku bakozi b’uburezi bw’ibanze.

Muri iyi baruwa, umuyobozi w’ishuri yagaye uyu mukozi ku mugaragaro aho yamushinje imyitwarire mibi mu kazi harimo kutagira ubushake n’urukundo mu kazi no gukora nabi aho yagize ati: “Tukwandikiye tukugaya imyitwarire y’ubugwari ugaragaza mu kazi ushinzwe, imikorere yawe rwose iragayitse kuko nta gutekereza ushyira mu byo ukora no mu byo uvuga, nta bushake, nta rukundo rwo gukurikirana ibyo wagombye kuba ukurikirana ngo bigende neza.”

Mu gusoza ibaruwa umuyobozi w’ishuri yanatangaje amagambo yavugishije benshi aho yagize ati: “Turakugaye mu ruhame rw’abandi bakozi ba C.L GASHONGA TSS, umugayo ukuriho kuko nta musaruro utanga, abo duhaye kopi bose bakugaye kuko urutwa n’udahari, uko tukuzi kugawa biragushimishije wigurire icupa.”

Ubu noneho, Nambajimana arasaba imbabazi kubw’iyo baruwa yakomerekeje benshi.

Yagize ati “Iriya baruwa ni byo irakakaye, harimo n’amagambo atarabaye meza kuyakoresha. Ngire ngo nanabanza no kuyasabira imbabazi. Yaba ari Iradukunda Benjamin musabye imbabazi, hamwe n’abandi basomye iriya baruwa, ariya magambo ntabwo yari akwiriye rwose, ubwo mwambabarira.”

Asobanura icyamuteye kwandika iyi baruwa, yagize ati “Abana batashye ku itariki 30 z’Ukwezi kwa Gatandatu, ariko twebwe twasigaranye abagombaga gukora ibizamini bya Leta bagera kuri 75. Ubwo rero yari afite gahunda yo gutegera abana imodoka muri gare ya Rusizi kugira ngo bajye mu miryango yabo, birangira agiye ariko ntiyagaruka, kandi nari ndi mu kigo, ntiyambwira kugira ngo twite ku bana basigaye. Byageze nimugoroba dusanga yageze iwabo, aratubwira ati ‘natashye’. Yagumye iwabo, agaruka ku Itariki enye z’ukwa Karindwi. Akanama ka discipline rero kashingiye ku itegeko kamuhereza igihano cyo kugawa. Ntekereza ko nandika iyi barwa, nibutse n’ibindi byabaye byose, kandi tugerageza kumuhendahenda, wanareba ukabona nawe akeneye akazi bituma rero nandika muri buriya buryo busa n’aho bushaririye, ariko mu by’ukuri ntabwo ari ukumutuka, nta n’ubwo ari no kumwanga, oya.”

Umuyobozi yongeyeho ati “bashobora kuba baratekereje ko umuyobozi w’ishuri ari umuntu mubi, ariko ikibazo twagitewe n’ibyo twumvaga byakabaye bikorwa, bituma nandika muri buriya buryo, nisanga ari kuriya nabyanditse, ariko rwose nsabye imbabazi buri muntu wese wasomye iriya baruwa, ambabarire.”

Uku gusaba imbabazi kuje nyuma y’uko abantu banyuranye, barimo n’abayobozi bavuze icyo batekereza ku ibaruwa, bakagaya uwayanditse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko nubwo iyo baruwa itagejejwe ku karere mu buryo buziguye, nabo bayibonye, kandi bahamya ko uko yanditswe bidakwiye.

Yagize ati: “Nubwo uriya wanditse ibaruwa ntaho bigaragara ko yahaye kopi ubuyobozi bw’Akarere, ariko natwe ibaruwa twayibonye. Icyo twayivugaho ni uko imvugo yakoreshejwe muri iriya nyandiko imeze kuriya ntikwiriye kuba yakoreshwa n’Umunyarwanda cyangwa se n’undi wese wiyubaha kandi ukwiriye kubaha na mugenzi we.”

Yakomeje avuga ko Akarere gakomeje gukurikirana icyo kibazo ati: “Nk’ubuyobozi turabikurikirana turebe imvano ya biriya byose, amakuru arimo tuyasesengure, ndetse na ba nyiri ubwite duhure na bo tumenye ibirenze ku biri muri iriya baruwa, ibizavamo bizatume hafatwa imyanzuro hakurikijwe icyo amategeko ateganya ku bijyanye n’abakozi ba Leta, by’umwihariko abo mu burezi.”

Iyi baruwa kandi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bakomeje kugaragaza ko iriya mvugo “itiyubashye”.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads