Adolfo Macías Villamar, ufatwa nk’ikihebe ruharwa mu bugizi bwa nabi no mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge n’intwaro muri Ecuador, yamaze gushyikirizwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo aburanishwe ku byaha aregwa.
Uyu mugabo uzwi ku izina rya “Fito”, yafashwe muri Kamena nyuma y’umwaka urenga yari amaze atorotse gereza ya mbere ikomeye muri iki gihugu, aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 34 kubera ibyaha bitandukanye.
Ubwo umwunganira mu mategeko yaganiraga na Reuters, yatangaje ko Macías azitaba urukiko rwa Brooklyn kuri uyu wa Mbere, icyakora nta cyaha na kimwe ashinjwa azemera, ahubwo byose yiteguye kubihakana yivuye inyuma.
Ati: “Njye na Bwana Macías tuzagaragara ejo mu rukiko rukuru rwa Brooklyn… aho azavuga ko atemera ibyaha ashinjwa.”
Macíasni we wari uyoboye umutwe w’abagizi ba nabi uzwi nka Los Choneros, ushinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba yo muri Mexiqueno mu karere ka Balkans.
Akekwaho kandi gutanga itegeko ryo kwica uwari umukandida ku mwanya wa Perezida, Fernando Villavicencio, mu mwaka wa 2023. Uyu mutwe wa Los Choneros unashinjwa kugira uruhare rukomeye mu guhindura Ecuador igihugu cyari kizwiho amahoro n’ubukerarugendo, kikaba kimwe mu bifite urugero rwo hejuru rw’ubwicanyi.
Kuri ubu, hejuru ya 70% by’ikiyobyabwenge cya cocainegikorerwa ku isi, kinyuzwa mu byambu byo muri Ecuador. Iki gihugu giherereye hagati ya Colombia na Peru, ibihugu bibiri bya mbere ku isi mu kohereza cocaine mu mahanga.
Ubwo yongeraga gufatwa muri uyu mwaka akuwe aho yari yihishe yahise ajyanwa muri gereza ya La Roca, imwe mu zigoye gutotroka. Perezida wa Ecuador, Daniel Noboa, yahise asaba ko agomba gushyikirizwa Amerika.
Ku munsi w’ejo hashize, ni bwo Ubuyobozi bw’iyi gereza bwatangaje ko Macíasyakuwe muri gereza maze ashyikirizwa inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abaturage ba Ecuadorbatoye yego mu itora rusange ryari ryasabwe na Perezida Noboa, ryemera ko abenegihugu bashobora koherezwa kuburanirwa mu bindi bihugu. Perezida yari yabasezeranyije ko agiye kurandura ibyaha bimaze by’ubugizi bwa nabi bwari bumaze gufata indi ntera.
Naramuka ahamijwe ibyaha, Macíasashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka 10 y’igifungo n’icya burundu.













