OIP-1.jpg

Umugore wa Akon yatanze ikirego asaba gatanya

Tomeka Thiam, umugore w’umuhanzi w’icyamamare Akon, yamaze gutanga ikirego mu rukiko asaba gatanya n’umugabo we, aho avuga ko ibibazo bafitanye byananiranye gukemuka binyuze mu bwumvikane.

Aya makuru yemejwe n’ikinyamakuru people, cyatangaje ko Tomeka yasabye ko batandukana byemewe n’amategeko.

Mu kirego cye, Tomeka yasabye ko ariwe wakomeza kurera umukobwa wabo w’imyaka 17, ndetse Akon agukomeza gutanga indezo imufasha kurera uwo mwana.

Akon na Tomeka Thiam bashakanye ku itariki ya 15 Nzeri 1996, bivuze ko biteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 bamaze abrushinze. Gusa ibi birori ntibizaba, kuko urugo rwabo ruri mu marembera.

Akon wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka Lonely, Right Now (Na Na Na), na Don’t Matter, aherutse kugaragara mu itangazamakuru avuga ko yemera ‘polygamy’ (gushaka abagore benshi), ndetse akaba afite abana icyenda yabayaye ku bagore batandukanye.

Umuririmbyi Amirror nawe yigeze gutangaza ko ari umwe mu bagore ba Akon.

Iyi nkuru y’urugo rwaba bombi ruri gusenyuka ije mu gihe Akon ari mu bikorwa byo gusubira mu muziki, aho aherutse no gufata amashusho y’indirimbo nshya yise Hold The Umbrella, yafatiye muri Leta ya Florida.

Gutandukana kwabo bikomeje kugarukwaho n’ibinyamakuru by’imyidagaduru cyane byo muri Amerika, bitwe nuko bitari byitezwe, cyane ko bari bamwe mu byamamare bimaranye igihe.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads