Abaturage bo mu Karere ka Gomba muri Uganda batangajwe n’ivuka ry’umwana w’umuhungu bivugwa ko yavutse afashe umudali wo muri Kiliziya Gatolika mu kiganza cye, ikintu kidasanzwe cyateje amatsiko, impaka, n’ibyishimo kuri bamwe muri ako gace.
Inkuru dukesha NilePost ivuga ko inkuru y’ivuka ry’uyu mwana w’umuhungu yasakaye ku wa 2 Gashyantare 2026. Yabyawe na Sylvia Nakalanzi, umugore w’imyaka 30 utuye mu mudugudu wa Saali muri ako karere.
Ababyeyi be n’abandi babibonye bahamije ko uyu mwana yavutse afite umudali ugaragaraho Mutagatifu Antoine wa Padua, ateruye umwana Yezu.
Imidali isanzwe iba ifite inkondo hejuru inyuzwamo umugozi ku buryo ishobora kwambarwa mu ijosi n’ahandi ariko uwo uyu mwana yavukanye wo si ko umeze, ahubwo uzengurutswe n’akuma ku ruhande.
Sylvia Nakalanzi wabyaye uyu mwana yavuze ko yagize ubwoba akimenya ko umwana yabyaye yari afite umudali mu ntoki, ariko abari bahari abyara bamubwira ko umwana yavutse na kibazo nta kimwe afite.
Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we igihe arize bakamukozaho wa mudali ahita atuza. Uyu mubyeyi ntiyabyariye kwa muganga ahubwo yafashijwe n’umubyaza wa gakondo uzwi nka Rovinsa Najjemba.
Najjemba yahamije ko umwana yavukanye umudali ndetse avuga ko mu myaka 42 amaze afasha ababyeyi kubyara ari ubwa mbere abibonye.
Se w’umwana, Jonan Kakulu yavuze ko yishimiye ko yabyaye ariko iby’umudali bimutera ubwoba kuko ari ubwa mbere bibayeho mu muryango wabo.
Uyu mugabo yavuze ko bakiri mu rujijo rw’icyo bakurikizaho niba bakomeza imihango isanzwe yo kwita umwana izina bitewe n’ibyakurikiye ivuka
Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugugudu wa Saali muri rusange, bakiriye iyi nkuru mu buryo butandukanye. Nubwo benshi barimo kwishimira ibi byabaye bidasanzwe, hari n’abandi basaba ko hakorwa iperereza ry’imbitse kuri byo.
Bamwe mu baturage bagize bati: “Twajyaga twumva inkuru nk’izi zibera ahandi, ariko none byabereye hano iwacu. Ntitugikeneye kujya mu Rwanda cyangwa i Namugongo—Yezu ari hano muri twe.”
Mu gihe amatsiko akomeje kwiyongera, benshi barasaba ko inzego z’amadini n’iz’ubuvuzi zigira uruhare mu gusuzuma neza iby’iri vuka, kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

