OIP-1.jpg

Uganda: Cindy Sanyu yitatse amashimwe ko yazamuye abagore benshi mu muziki

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025, umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Cindy Sanyu yatangaje ko ari we wahaye imbaraga abahanzi benshi b’abagore bari mu ruganda rw’umuziki muri iki gihe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Cindy yavuze ko yinjiye mu muziki mu gihe byari bigoye ku bagore, avuga ko uburyo yitwaye byatumye abandi bakobwa bagira icyizere cyo kwinjira muri uyu mwuga.

Yagize ati: “Nabaye umwe mu bagore ba mbere bakoze Live Music performances zifite ireme, nerekana ko umukobwa ashobora kuba icyitegererezo mu muziki utari uw’ubusambanyi cyangwa amajwi gusa. Bagenzi bange baboneyeho baritinyuka bawunsangamo turakomezanya.”

Yakomeje avuga ko akurikiranira hafi iterambere ry’abagore mu muziki kandi yishimira kubona hari abamufata nk’intangarugero.

Ati: “Abagore binjiye mu ruhando rw’imyidagaduro mbakurikiranira hafi kuko binshimisha kubona hari abagore bateye imbere, kandi nkahorana ishyaka ryo kuba intangarugero.”

Cindy kandi nubwo akomeje kugirana ikibazo n’umuririmbyi mugenzi we Sheebah Karungi, ahamya ko atigeze ahakana ko nawe yamuteye inkunga.

Cindy umaze imyaka irenga icumi mu muziki, azwi mu ndirimbo nka Ayokyayokya, Run This City n’izindi zakunzwe cyane, ibyamuhesheje izina rikomeye mu ruganda rw’umuziki muri Uganda n’ahandi hose.

Umwanditsi: Kabano Patrick

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads