Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko buzatangira gushyira mu bikorwa amasezerano yo kohereza bamwe mu bimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bakoherezwa mu Bufaransa mu minsi iri imbere. Iyi gahunda ni kimwe mu ngamba zashyizweho hagamijwe kugabanya impunzi zinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe.
Minisitiri w’intebe Keir Starmer na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron baherutse gutangaza ko bemeranije kuri gahunda ya “one in, one out” igamije ko niba hinjiye, umwimukira umwe, undi asohoka.
Starmer, ubwo yiyamamazaga, yasezeranije abaturage ko azakora ibishoboka byose agasubiza iwabo abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu bwato, ari nayo mpamvu nyuma yuko atsinze amatora yabaye mu mwaka ushize abaturage bakomeje kumushyiraho igitutu cyo gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Ubufaransa, Bruno Retailleau, abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko aya amasezerano mashya afite “intego isobanutse” yo gusenya uburyo bwose abinjira muri ibi bihugu byombi bakoresha .
Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Bwongereza, Yvette Cooper, ntiyashatse gutangaza umubare w’abantu bazoherezwa mu Bufaransa , kuko ngo “umubare uzatangira ari muto hanyuma ukazagenda wiyongera.” ndetse ko abazoherezwa mu buryo bwihuse ari abantu bahise binjira mu gihugu bakoresheje ubwato buto, atari abamaze igihe kinini mu Bwongereza.
Hari amakuru avuga ko iyi gahunda yateganyaga kujya isubiza iwabo abimukira bagera kuri 50 buri cyumweru, cyangwa 2,600 ku mwaka, ariko byagaragaye ko ari bake cyane ugereranyije n’abinjiye barenga 35,000 mu mwaka ushize.
Abatavuga rumwe n’iyi gahunda bo bagaragaza ko uwo mubare utazaba uhagije ukemure iki kibazo mu buryo bwa burundu.
Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2025 wonyine , abantu barenga 25,000 aribo bamaze kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.













