Ibuka igihe uherukira kwandika ibintu bike nk’urutonde rw’ibyo ushaka kugura cyangwa se ibyo uri bukore. Birashoboka cyane ko utabyanditse n’ikaramu ku rupapuro.
Mu myaka icumi ishize, kwandika hifashishijwe ikoranabuhanga byahindutse uburyo busanzwe bwo kwandika mu buzima bwa buri munsi, kuva mu mashuri kugera no mu nama z’akazi.
Amwe mu mashuri ku isi yose yo yamaze no guhagarika kwigisha uko bandika ibimenyetso bigize inyuguti n’ingombajwi muri muhundwanota (cursive).
Nubwo bimeze gutya ariko, ubushakashatsi bwerekana ko kwandikisha ikaramu ku mpapuro bifite inyungu zidashobora gusimburwa n’ikoranabuhanga ku mitekerereze ya muntu.
Naomi Susan Baron, Umwarimu w’indimi uri mu kiruhuko cy’izabukuru muri Kaminuza ya Amerika, i Washington D.C akaba n’umwanditsi w’igitabo Who Wrote This? How AI and the Lure of Efficiency Threaten Human Writing avuga ko ubushakashatsi bwasanze abantu boroherwa no kwibuka ibyo banditse n’ikaramu kurusha ibyo bakoresheje mudasobwa.
Ubu bushakashatsi ku isano iri hagati yo kwandika n’ikaramu no kwibuka bwakorewe mu bihugu nk’u Buyapani, Noruveje na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko inyungu zo kwandika n’intoki zishobora guterwa ahanini no kuba bisaba gukoresha uburyo butandukanye bw’ibyiyumvo mu gikorwa cyo kwandika.
Ibi byasobanuwe na Mellissa Prunty, umwarimu mu bijyanye n’ubuvuzi ngororamubiri muri Kaminuza ya Brunel i Londre, ndetse wanakoze ubushakashatsi ku mubano hagati yo kwandika n’intoki n’imyigire.
Mwarimu Prunty agira ati “Gufata ikaramu n’intoki, tugashyira ku kintu gifatika, tugatwara intoki zacu kugirango twandike inyuguti n’amagambo, ni ubumenyi bukomatanyije imigirire n’imitekerereze (cognitive-motor skills) ku buryo bisaba kubikora wabishyizeho umutima n’ibitekerezo.
Prunty yongeyeho ko “ubu buryo bwo gutekereza ku kigero cyo hejuru, burebana no guhuza amajwi n’uko inyuguti zandikwa, bwerekanye ko bufasha mu gusoma no kwandika mu bana.”
Ubundi bushakakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Carolina Greensboro bwagaragaje ko kwandika n’intoki bituma umuntu wiga inyuguti azifata neza.
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakuru 42 bigaga indimi, harimo n’ururimi rw’Icyarabu aho bwagaragaje ko abigishijwe inyuguti bazanditse n’intoki, babashije kuzizingatira neza, bakazimenya vuba kandi neza ugereranije n’abantu bigishijwe izo nyuguti mu buryo bwo kuzikanda kuri mudasobwa cyangwa kuzireba gusa.
Umwanditsi w’ubu bushakashatsi Robert Wiley yabwiye newsweek dukesha iyi nkuru ati “Twatekereje ko ibyavuye mu bushakashatsi bishobora gusobanurwa n’uko kwandika n’intoki byongera uburyo bwinshi bwo guhuza ibitekerezo bimwe.”
Yasobanuye ko kwiga ijambo rishya bisaba guhuza ikimenyetso kidasanzwe n’amakuru wabonye, wumvise kandi wanakozeho. Ati “Kwiga kwandika n’intoki bishobora gukangura imirongo myinshi y’ubumenyi mu buryo butandukanye ugereranije no gukanda kuri mudasobwa.”
Mu isuzuma ryakorewe ku rubyiruko 205 muri Amerika n’i Burayi, imibare yagaragaje ko abanyeshuri benshi batanze ibisubizo bigaragaza ko bagira ubwitonzi bukomeye, bakibanda kandi bakibuka neza igihe banditse n’intoki ugereranije no gukoresha mudasobwa.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Mutarama, Van der Meer n’umwanditsi mugenzi we Ruud van der Weel basuzumye ibizamini by’ubwonko byakorewe ku rubyiruko 36 rwo muri kaminuza ubwo bakoraga imyitozo yo kwandika.
Abanyeshuri basabwe kwandika amagambo bakoresheje ikaramu y’ikoranabuhanga ku bikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa bakoresheje mudasobwa. Imikorere y’ubwonko bw’abitabiriye buri kizamini yafashwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryo gupima imikorere y’ubwonko (EEG).
Van der Meer avuga ko ikintu cyatunguranye ari uko ubwonko bwose bwakoreraga rimwe ku banditse n’intoki, mu gihe ku bandikishije mudasobwa hagaragaye ko hari ibice bimwe na bimwe by’ubwonko bitakoraga.
Ati “Ibi bivuga ko igihe wandika n’intoki ukoresha ubwonko bwawe bwose kugira ngo urangize umurimo.”
Kubera iyo mpamvu, abashakashatsi basaba ko ubuhanga buri mu kwandika n’intoki bwarindwa kuko henshi kwandika n’intoni bikomeje gukendera. Urugero ni nko muri Noruveje, aho amashuri menshi yahagaritse kwigisha uko bandika utumenyetso tugize inyuguti ahubwo bakaba basigaye bigisha abana gukoresha iPad.
Akomeza avuga ko hakwiriye kubaho amasomo yihariye yo kwandika mu mashuri abanza kubera ko bifasha ubwonko gutera imbere.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kwiga kwandika ibimenyetso bigize inyuguti byari byarakuweho gusa leta nyinshi zamaze gufata icyemezo cyo kubisubizaho kubera akamaro bifite.
Ku bantu bakuru, Van der Meer atanga inama yo gukomeza gukoresha ikaramu n’impapuro kuko ari umwitozo mwiza w’ubwonko.
Ubaye ufite igitekerezo cy’inkuru wumva twakoraho mu buryo bwimbitse cyangwa inyunganizi ushaka kuduha, twandikire kuri ickjournalism@gmail.com













