OIP-1.jpg

Uburezi Gatolika: Urubyiruko rurasabwa kugendera kure ibiyobyabwenge

Mu birori byo gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, abanyeshuri bongeye gukangurirwa kugendera kure ibiyobyabwenge n’ingeso mbi z’ubusambanyi ahubwo bagakangukira gukusha ishuri.

Ibi byagarutsweho na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ari nawe Perezida w’Ibiro by’Abepiskopi bishinzwe uburezi.

Musenyeri Rukamba ati “Muri iki gihe, urubyiruko rurishora mu biyobyabwenge cyane kandi bikagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse bikanadindiza imyigire n’imitsindire. Niyo mpamvu tubasaba kubivamo ahubwo mugakunda kwiga kandi mugakunda gusenga kuko Imana ariyo itanga ubwenge.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibi ibirori byabereye kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga bavuga ko impanuro bahawe na Musenyeri Rukamba biteguye kuzikurikiza no kuzigeza kuri bagenzi babo.

Byagarutsweho na Sinamenye Felicien na Ishimwe Flora biga mu mashuri yisumbuye i Kabgayi bagira bati “Uyu munsi twabonye inyigisho zitandukanye zirimo no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bidindiza imikorere y’ubwonko bwacu kandi bikanatuma tutabasha gutsinda neza amasomo yacu. Niyo mpamvu twafashe ingamba yo kwirinda no gukangurira bagenzi bacu babikoresha babikora kubireka.”

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Umunyeshuri usukuye mu ishuri risukuye” Ibirori byo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu byitabiriwe n’Abepiskopi Gatolika batandatu, Bwana Gatabazi Pascal wari uhagarariye Ministeri y’Uburezi, abayobozi b’uturere twa Muhanga na Ruhango, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyeshuri bari baturutse muri Diyosezi zitandukanye n’abandi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads