OIP-1.jpg

Ubumenyi ni bwo butanga akazi-Abize muri ICK babwira abakiri ku ntebe y’ishuri

Bamwe mu bahoze ari abanyeshuri b’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, mu Ishami ry’Uburezi basabye barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri guharanira kumenya aho gushaka amanota adafite ubumenyi.

Bavuze ibi mu biganiro bagiranye na barumuna babo, ibiganiro byari bigize uruzinduko rwabo rwari rugamije gusangiza ubuhamya bwabo kuri barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri.

Bamwe mu bahoze biga muri ICK bari baje kuganiriza barumuna babo barimo Sinderibuye Jean de Dieu ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri APAPEC, Sr Marie Grace Mukeshimana umuyobozi w’ishuri, Ishimwe Joseph wigisha muri College Sainte Marie Reine Gitarama, Alex Ndayizeye wigisha mu karere ka Nyaruguru na Tharcissie Musesayose, umwarimu muri GS. Gitarama.

Mu biganiro byahuje abize muri ICK n’abahiga ubu byibanze ku rugendo rwaranze aba banyamwuga kuva bakiri abanyeshuri ba ICK kugeza aho bari mu mirimo ijyanye n’aburezi.

Bagaragaje ko bishimira uburezi bavomye muri ICK, icyakora bavuga ko bitabaye iby’ubusa kuko byabasabye gukunda kwiga no gukurikiza ibisabwa byose kugira ngo babashe gutsinda neza.

Sinderibuye Jean de Dieu, umwe mu bahoze ari abanyeshuri ba ICK

Sinderibuye Jean de Dieu warangije muri ICK ari umwe mu bafite amanota ya mbere yagize ati: “Iyu umuntu ajya kwiga aba afite intego, intego yange yari ugushaka ubumenyi kandi hano nahigiye byinshi cyane byamfashije kuzamura urwego rw’imitekerereze.”

Sinderibuye yakomeje avuga ko kugira ngo abashe kubona ubwo bumenyi byamusabye gukora cyane. “Ubundi ubanza kumenya icyo ushaka, hanyuma ukamenya icyo bisaba ngo uzakigereho rero nibwo ubona ko bigusaba gukora cyane ngo ubugereho.”

Yabasabye kwirinda gushaka amanota batakoreye abibutsa ko ku isoko ry’umurimo hakora ubumenyi kuruta ‘diplome’ iriho amanota menshi adahuye n’ubushobozi bwa nyirayo.

Musesayose Tharcissie yabwiye abanyeshuri ko nubwo mu burezi habamo imbogamizi, izi mbogamizi ahangana nazo yifashishije ubumenyi yakuye muri ICK.

Ati “Niyo mpamvu abakiri ku ntebe y’ishuri bakwiye kwita ku masomo yose bahabwa kuko ariyo azabafasha kwigobotora izo nzitizi mu gihe bazaba barabaye abarezi.”

Uretse ibyo kandi, aba banyeshuri bakanguriwe kwita ku imenyerezamwuga bahabwa kuko riba ribategura neza kuzaba abarezi bashoboye.

Ni ibyagarutsweho na Sr. Mukeshimana Marie Grace uyobora GS St Albert Nyarubaka wagize ati “Abakora neza iryo menyerezamwuga baba bafite amahirwe menshi yo kuba bahita babona akazi.”

Kimwe n’abangenzi be, Sr Mukeshimana yashimangiye ko kwiga uburezi ari amahitamo meza kuko habamo amahirwe mensi bityo abwira abanyeshuri ko ntawe ukwiye kuzabyicuza.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na ICK bavuze ko bungukiye ubumenyi kuri bakuru babo.

Uwitwa Nshimiyimana Phillipe wiga mu Ishami ry’Icyongereza n’Igiswahili yavuze ko yishimiye ikiganiro bagiranye n’abize muri ICK bitwe n’uko yakiboneyemo impanuro nyinshi.

Ati: “Twasobanukiwe ibyo tutari tuzi birimo imbogamizi tugomba kwitegura kuzahura nazo mu kazi. Icyiza kandi ni uko badusobanuriye uburyo tugomba kwifashisha amasomo twiga kugira ngo tuzabashe guhangana n’izo mbogamizi igihe tuzaba twatangiye akazi k’uburezi.”

Uwitwa Mbabazi Fossette wiga mu mwaka wa mbere w’Ishami ry’Ubumenyi bw’Isi n’Amateka yavuze ko bitewe nibyo yabwiwe yumvise yarahisemo neza kwiga uburezi muri ICK.

Ati “Abarangirije aha twumvise ko barangije bafite ubumenyi bwinshi bwatumye bahita babona akazi none bameze neza.”

Yongeyeho ko yabungukiyeho kwiga afite intego kugira ngo azarangize kwiga amere nk’abo cyangwa se azasozanye amanota menshi yamwemerera guhembwa nk’uko aba babize muri ICK bakomeje kubibabwira bitangaho ingero z’ibihembo begukanye.

Rutsibuka Innocent, Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufasha no guteza imbere impano z’abanyeshuri, mu izina rya ICK yahamije ko gutumira abize muri ICK ngo baganirize abanyeshuri bigamije kugusangiza ubunararibonye baba bafite kugira ngo bubafashe kwitegura kuzajya ku isoko ry’umurimo bemye.

Ishami ry’uburezi ryabaye irya Kabiri rigize abanyeshuri bize muri ICK baje gusura bagenzi babo bari kwiga ubu, nyuma y’uko ku wa 17 Gicurai uyu mwaka, igikorwa nk’icyo cyakozwe n’abize itangazamakuru muri iri shuri. Biteganijewe kandi ko ibi bikorwa bizakomereza mu yandi mashami mu bihe biri imbere.

Uruzinduko rw’aba banyamwuga bize uburezi rwari urwa kabiri nyuma y’urwakozwe na bamwe mu bize mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Ibi biri muri gahunda ICK yatangije yo guhuza abanyeshuri baryo n’abarirangijemo mu bihe byashize, kugira ngo babafashe gutegura neza ejo hazaza, cyane cyane ku bijyanye no kwinjira ku isoko ry’umurimo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads