U Rwanda rwoherereje ibiribwa n’imiti Mozambique yibasiwe n’imyuzure

Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique inkunga ya toni 20 z’ibiribwa n’imiti, igenewe gufasha abaturage b’iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika bagizweho ingaruka n’imyuzure iherutse kucyibasira.

Iyi nkunga yatwawe n’indege ya RwandAir yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2026.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ko u Rwanda ruzoherereza Mozambique ikindi cy’iciro cya kabiri cy’inkunga nk’iyi mu minsi ya vuba.

Imvura nyinshi yateje umwuzure watwaye hegitari 45,000 z’imyaka ndetse ituma abarenga 150,000 bava mu byabo, yanateje kandi kwangirika gukomeye kw’ibikorwaremezo.

Intara zibasiwe cyane n’iki kiza zirimo Gaza, Maputo na Sofala zahuye n’imvura nyinshi igera kuri milimetero 800 kuva mu ntangiriro za Mutarama.

Iyi myuzure yahagaritse ibintu by’ibanze bifasha abaturage mu buzima bwa buri munsi na serivisi zimwe na zimwe. Mu ntara ya Maputo, ibiraro byarasenyutse ku buryo bidashobora gukoreshwa.

Inyubako z’ingenzi zirimo ibitaro n’amashuri zarengewe n’amazi, bituma abaganga n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima batangira ubutabazi bw’ibanze mu mavuriro y’agateganyo ashobora kwimurwa.

Ubu abasigaye mu bice byibasiwe bari guhura n’ikibazo cy’imirire mibi n’indwara.

Mozambique, izwiho kuba mu bihugu byibasirwa cyane n’ibiza bikomeye, yahamagariye amahanga ibasaba ubufasha no gutabara abagizweho ingaruka z’ibi biza.

U Rwanda na rwo rwatanze umusanzu mu gufasha Mozambique cyane runayifasha mu z’indi nzego zitandukanye, harimo no kohereza ingabo z’u Rwanda mu bice byibasiwe n’iterabwoba n’umutekano muke kuva mu mwaka wa 2021.