Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 95 z’ama-euro, angana n’asaga miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda igenewe mu guteza imbere ikorwa ry’inkingo, uruhare rwa bose mu bukungu no guhanga udushya mu buvuzi.
Iyi nkunga yatangajwe ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, na Madamu Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, nyuma y’inama yagiranye na Perezida Paul Kagame i Bruxelles mu Bubiligi.
Itangazwa ry’iyi nkunga ryabaye nyuma y’Inama Mpuzamahanga ya ‘Global Gateway Forum’, aho Perezida Kagame yari mu bayitabiriye.
Iyi nkunga irimo n’ishoramari mu rwego rw’ubuvuzi ndetse no mu guteza imbere uruhare rw’impunzi mu bukungu bw’igihugu.
Amasezerano y’iyi nkunga yasinywe na Perezida Paul Kagame na Madamu Ursula von der Leyen, mu gihe Uğur Şahin, Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, na Nadia Calviño, Perezida w’Ikigega cy’Ishoramari cy’u Burayi (EIB), bari mu bitabiriye umuhango wo kuyasinya
Nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, iyi nkunga igamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’akarere mu ikorwa ry’inkingo no mu guhanga udushya mu buvuzi, binyuze mu kongera ubushobozi bw’inganda.
Uru rugendo rwo gukora inkingo mu Rwanda rwatangiye mu mwaka wa 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro uruganda rwa mbere rwa BioNTech muri Afurika, ruherereye i Kigali.
Kuva icyo gihe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wakomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda muri uru rugendo, aho umaze gushora arenga miliyoni 93 z’ama-euro mu bikorwa birimo guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere, gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse mu by’ikoranabuhanga rishingiye ku buzima), no kubaka ubushobozi bw’abahanga mu bya siyansi n’ikoranabuhanga.

