OIP-1.jpg

U Buyapani: Hiroshima yibutse imyaka 80 ishize iteweho igisasu cya kirimbuzi

Kuri uyu wa Gatatu, abantu baturutse imihanda y’isi bahuriye i Hiroshima bunamira ibihumbi by’abantu bahitanwe n’igisasu cya kirimbuze cyatewe muri uwo mujyi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara ya Kabiri y’Isi mu myaka 80 ishize.

Umujyi wa Hiroshima uherereye mu Burengerazuba bw’u Buyapani wasenywe ku wa 6 Kanama 1945, ubwo Amerika yateraga igisasu cya kirimbuzi cyiswe “Little Boy”, gihitana abantu bagera ku 78,000 ako kanya. Bwari ubwa mbere igisasu cya kirimbuzi gikozwe muri ‘uranium’ cyari gikoreshejwe mu ntambara.

Mu gihe cyiyo ntamabara, Hiroshima yari icyicaro cy’ingabo zimwe na zimwe ndetse n’ikigo gikomeye cy’ibikoresho by’intambara. Abateguraga intambara bo muri Amerika batekereje ko imisozi yari ikikije uwo mujyi izafasha mu gukomeza imbaraga z’igisasu no kongera ubukana bwacyo.

“Little Boy” yateje ubushyuhe bukabije bwageraga kuri dogere Selisiyusi 4,000, hamwe n’imirasire ya kirimbuzi yishe abandi bantu babarirwa mu bihumbi byinshi kugeza ku mpera z’uwo mwaka. Nyuma y’iminsi itatu, indi bombi ya ‘plutonium’ yaturikiye i Nagasaki, maze u Buyapani bumanika amaboko muri iyo ntambara ku itariki ya 15 Kanama.

Abahagarariye ibihugu n’uduce bigera ku 120, barimo n’abaturuka mu bihugu by’ibihangange mu ntwaro za kirimbuzi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Israel – itaremera cyangwa ngo ihakane ko ifite intwaro za kirimbuzi – bitabiriye uyu muhango ngarukamwaka wo kwizihiza isaburu y’imyaka 80 ishize ayo marorerwa abaye.

Muri iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n’aminisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shigeru Ishiba, cyabere ku Rwibutso rw’Amahoro rwa Hiroshima.

Nyuma y’akanya ko guceceka ku isaha ya saa 8:15 za mugitondo ku isaha yaho, ari yo saha nyirizina igisasu cya kirimbuzi cyaturikiye i Hiroshima, Meya w’uwo mujyi Kazumi Matsui yasabye abayobozi b’Isi kwigira ku mateka ya Hiroshima na Nagasaki, anaburira ku ngaruka ziri guterwa n’icyerekezo cy’Isi cyibanda ku kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare.

Yagize ati: “Mu bayobozi ba politiki b’isi, hari ukwiyongera kw’icyizere cy’uko kugira intwaro za kirimbuzi ari ngombwa kugira ngo barinde ibihugu byabo.”
Yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya bifite 90% by’intwaro za kirimbuzi ziri ku isi hose.

Yakomeje agira ati: “ibyo bisubiza inyuma amasomo amahanga yakuye mu mateka y’akababaro ya kera, kandi binangiza bikomeye inzego zashyizweho mu rwego rwo kubaka amahoro”

“Ku bayobozi bose bo ku isi: Turabasabye muzasure Hiroshima, mwirebere n’amaso yanyu ukuri k’ububabare bwatewe n’igisasu cya kirimbuzi.”

U Buyapani, igihugu rukumbie cyateweho ibisasu bya kirimbuzi, cyatangaje ko gishyigikiye byimazeyo umugambi wo gusenyaburundu intwaro za kirimbuzi, ariko ntabwo kiri mu bihugu byasinye cyangwa ngo kibe indorerezi ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye agamije kubuza burundu izi ntwaro.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads