Igitangazamakuru cya Leta y’u Bushinwa, Xinhua cyatangaje ko abantu 30 bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi n’imyuzure byibasiye umurwa mukuru w’icyo gihugu cyo muri Asia, Beijing.
Ibyo byago byabereye mu turere tubiri tw’imisozi mu majyaruguru ya Beijing, aho abantu 28 bapfiriye mu karere ka Miyun naho babiri bagasiga ubuzima mu karere ka Yanqing, nk’uko Xinhua yabitangaje kuri uyu wa Kabiri.
Amakuru Xinhua yatangaje iyacyesha Ibiro bishinzwe kugenzura umwuzure mu mujyi wa Beijing yagiraga ati: “Imvura nyinshi iheruka kugwa imaze guhitana abantu 30 i Beijing kugeza mu ijoro ryo ku wa Mbere saa sita z’ijoro.”
Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu mpera z’icyumweru ishize, ikomeza kwiyongera ku wa Mbere mu murwa mukuru n’intara ziwukikije, aho mu duce two mu majyaruguru ya Beijing hagiye hagaragara imvura ingana na milimetero 543.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing bwimuriye ahantu hizewe abaturage barenga 80,000 baturukaga mu bice byibasiwe cyane n’imyuzure, iyo myuzure yangije imihanda myinshi kandi ihagarika amashanyarazi nibura mu midugudu 136, nk’uko televiziyo y’igihugu cy’ubushinwa, CCTV, yabitangaje.
Imvura nyinshi kurusha iyaguye i Beijing iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, aho ahamwe hitezwe kugwa imvura ishobora kugera kuri milimetero 300.
Amakuru atangazwa aravuga ko ubuyobozi bwategetse ko amazi arekurwa mu rugomero ruherereye mu karere ka Miyun muri Beijing, aho uru rugomero rwari rugeze ku rwego rwo hejuru kurusha urwo rwari rwarigeze kugeraho kuva rwakubakwa mu 1959. Abaturage basabwe kwirinda kwegera imigezi iri munsi y’uru rugomero, kuko urwego rw’amazi rukomeje kuzamuka kandi indi mvura nyinshi ikaba iteganyijwe.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yategetse ko hakorwa ibishoboka byose mu bikorwa byo gushakisha no gutabara kugira ngo hagabanywe ubuzima buri kuburira muri iki kiza. Ubuyobozi bwahise butegeka abaturage kuguma mu ngo zabo, bufunga amashuri, buhagarika imirimo y’ubwubatsi ndetse n’ibikorwa byose byo gusura ahantu nyaburanga n’ibindi bikorwa byo hanze kugeza igihe itangazo rizakurirwaho.
Mu mujyi wa Taishitun, uri ku ntera ya kilometero 100 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Beijing, imihanda yari yuzuye amazi n’ibyondo ku wa Mbere, ibiti byari byaguye n’imizi yabyo igaragara, nk’ukoibiro ntaramakuru Associated Press byabitangaje.
Zhuang Zhelin, umuturage utuye muri ako gace, wari kumwe n’umuryango we bakura ibyondo mu iduka ryabo ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi, yagize ati: “Imyuzure yaturutse aho, yihuta cyane kandi bitunguranye. Mu kanya nk’ako guhumbya ahantu hose hari hatangiye kuzura.”
Amakuru ya mbere yatangajwe ku wa Mbere yavugaga ko imvura nyinshi n’imyuzure byari bimaze guhitana abantu bane, mu gihe abandi umunani bari bakiburiwe irengero, nyuma y’inkangu yabereye mu Ntara ya Hebei iri mu majyepfo ya Beijing.