OIP-1.jpg

U Bushinwa bwatangiye kubaka urugomero runini kw’Isi, bitera impungenge u Buhinde

Leta y’u Bushinwa yatangiye kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruzaba ari urwa mbere runini kw’isi mu ntara ya Tibet, umushinga wateje impugenge ku Buhinde na Bangladesh.

Ibinyamakuru byo mu Bushinwa bitangaza ko Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Li Qiang yayoboye umuhango wo gutangiza iyubakwa ry’urwo rugomero ku mugezi wa Yarlung Tsangpo.

Uwo mugezi uca mu misozi ya Tibet. Uyu munshinga ntuvugwaho rumwe kubera ingaruka ushobora kugira ku baturage ba’Abahinde n’Abanya-Bangladesh babarirwa muri za miliyoni batuye munsi y’umugezi, kimwe n’ingaruka ushobora ku bidukikije biwukikije ndetse n’abaturage ba Tibet bahatuye.

U Bushinwa buvuga ko uwo mushinga, ubarirwa agaciro ka miliyari 167 z’amadorari y’Amerika, uzashyira imbere kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abahatuye.

Ni rurangira kubakwa, urwo rugomero ruzwi kandi nk’urugomero rw’amashanyarazi rwa ‘Mutuo’ – rruzasimbura urugomero rwa ‘Three Gorges’ rwari rusanzwe ari rwo rwa mbere runini ku Isi, kandi ruzashobora gutanga ingufu z’amashanyarazi zikubye inshuro eshatu izatangwaga na Three Gorges.

Impuguke n’abayobozi bagaragaje impungenge z’uko urwo rugomero rushya rushobora guha u Bushinwa ububasha bwo kugenzura cyangwa kuyobya umugezi wa Yarlung Tsangpo usanzwe utemba unyura mu majyepfo yinjira mu ntara ya Arunachal Pradesh na Assam mu Buhinde, ndetse no muri Bangladesh, aho wisuka mu migezi ya Siang, Brahmaputra, na Jamuna.

Raporo yasohowe mu 2020 n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Australia cyitwa Lowy Institute, cyagaragaje ko ”kugenzura iyi migezi (iri ku butaka bwa Tibet) biha u Bushinwa ububasha bwo kuniga ubukungui bw’u Buhinde.”

Umuyobozi w’intara ya Arunachal Pradesh, Pema Khandu muri uku kwezi yagaragaje ibiro ntara makuru PTI impungenge z’uko imigezi ya Siang na Brahmaputra ishobora ”gukama cyane” igihe urwo rugomero ruzaba rurangiye kubakwa.

Yongeyeho ko urwo rugomero “rugiye guteza ikibazo gikomeye ku mibereho y’amoko yacu no ku buzima bwacu bwa buri munsi. Ni ikibazo gikomeye cyane kuko Ubushinwa bushobora no kurukoresha nk’intwaro y’amazi.”

Mu kwezi kwa Mutarama, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yavuze ko bagaragarije u Bushinwa impungenge bafite ku ngaruka z’ingomero nini, kandi basabye u Bushinwa “kwirinda kugira icyo yangiza ku nyungu z’ibihugu binyurwamo y’uwo mugezi.”

U Buhinde nabwo burateganya kubaka urugomero ku mugezi wa Siang, ruzaba nk’urugabanya amazi mu gihe u Bushinwa bwarekura amazi menshi bitunguranye ku rugomero rwabwo, bityo rukarinda umwuzure mu bice by’u Buhinde.

Mbere y’aho, u Bushinwa bwari bwaravuze ko bufiteuburenganzira bwo kwubaka ingomero ku migezi yabwo kandi ko buzirikana ingaruka zagira ku bihugu bigerwamo n’imigezi.

Si u Buhinde gusa kuko na Bangladesh yagaragarije u Bushinwa impugenge zayo.

Abashinwa bari bamaze imyaka myinshi bateganya kubaka urugomero kuri uwo mugezi wo mu ntara yigenga ya Tibet.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads