Inzu nziza ishinzeho ibendera ry’igihugu, imodoka z’agaciro zifite ‘plaque’ z’abadipolomate, amafoto macurano manini ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde. Byari bihagije ngo umugabo amare imyaka umunani ari ambasaderi w’ibihugu bitabaho.
Polisi yo mu gace ka Ghaziabad mu nyengero z’umurwa mukuru Delhi ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 47 yashutse abantu akabatwara amafaranga ababwira ko ahagarariye mu Buhinde ibihugu bya “Seborga”, “Westarctica” na “Poulbia Lodonia”, akabizeza akazi mu mahanga.
Uyu mugabo yizezaga abantu batabashaga gutahura ko ibyo bihugu bitabaho ko azabashakira akazi cyangwa visa z’ibindi bihugu by’inshuti y’ibi yari ahagarariye i New Delhi.
Ibi uyu mutekamutwe yita ibihugu, ni uduce duto turi mu bice bitandukanye by’isi, two bwifata nk’ibihugu ariko ni uduce tutemewe n’igihugu na kimwe cyangwa urwego runaka ku Isi nk’ibihugu byigenga.
Polisi ivuga ko uyu mugabo yatangiye kwiyita ambasaderi guhera mu 2017 ubwo yavugaga ko ahagarariye igihugu cya Westarctica, agahera aho yagura ibikorwa bye.
Agace ka Westarctica kasohoye itangazo kavuga ko uwo mugabo wafashwe kamuzi kandi kuva mu 2016 nyuma y’uko agahaye impano kamuhaye izina rya “Honorary Consular to India” ariko ko katigeze kamuha umwanya n’ububasha bwa ‘ambasaderi’.
Uwo mugabo wafashwe yakoreraga mu nzu yo guturamo yakodeshaga afite n’imodoka z’agaciro zifite ‘plaque’ mpimbano zihabwa imodoka z’abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde.
Mu nzu ye, polisi ivuga ko yahafatiye miliyoni 4.5 z’amarupiya akoreshwa mu Buhinde (agera ku 52,000 bya madolari ya Amerika.
Imbere muri iyo nyubako polisi yahasanze amafoto y’amacurano y’uyu mugabo asa n’aho ari kumwe na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye ku Isi, pasiporo mpimbano na kashe mpimbano za Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Buhinde n’ibiro by’abinjira n’abasohoka byo muri icyo gihugu.
Uyu mugabo akekwaho kandi gukora iyezandonke ry’amafaranga yabonetse mu nzira mbi, agakoresha kompanyi ziri mu bindi bihugu muri icyo cyaha.
We ubwe ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku byaha aregwa.
Ikinyamakuru India Today kivuga ko uyu mugabo yavukiye mu muryango ukize kandi yize ubucuruzi mu Buhinde n’i Londres mu Bwongereza.













