Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 26 ashyizweho, ndetse n’amasaha make nyuma yo gutangaza urutonde rw’abaminisitiri bagombaga kumufasha muri guverinoma. Ibi bikaba byongereye umwuka mubi mu bibazo bya politiki bimaze igihe kirekire muri iki gihugu cy’u Bufaransa.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, Ibiro bya Perezida byatangaje ko Perezida Emmanuel Macron yakiriye ubwegure bwa Lecornu, umwe mu bafatanyabikorwa be ba hafi. Uyu mugabo yari amaze iminsi ashinjwa imicungire idahwitse y’ingengo y’imari, cyane cyane ku buryo yinjizwa mu nteko ishinga amategeko, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’umwenda.
Ku cyumweru nimugoroba, Lecornu yari amaze gutangaza abagize guverinoma nshya, ariko amasaha make nyuma yaho ahita yegura, bituma guverinoma ye iba imwe mu zamaranye igihe gito cyane mu mateka y’u Bufaransa.
Bivugwa ko iyo guverinoma yari gukora inama yayo ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere. Abagize iyo guverinoma barimo benshi bari barigeze no kuba mu myanya y’ubuyobozi muri guverinoma iheruka.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Al Jazeera, Lecornu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru imbere y’ibiro bye, yagize ati:
“Nari niteguye kugirana ibiganiro bigamije ubwumvikane, ariko buri shyaka ryashakaga ko andi yemera gahunda zaryo uko ziri nta guhindura.”
Iyi mvugo ye yongeye kubyutsa ibyifuzo byo gusaba Perezida Macron kwegura no kongera gusubira mu matora. Marine Le Pen, umuyobozi w’ishyaka Rassemblement National, yavuze ko guverinoma ya Lecornu ari “igisebo” maze ashimangira ko igisubizo cyonyine cyiza ari amatora mashya. Umuyobozi mukuru w’ishyaka rye, Jordan Bardella, na we yatangaje ko biteguye gufata inshingano igihe cyose haba amatora.
Ibi byatumye habaho gusaba ko Perezida Macron yegura kandi hakaba amatora mashya. Marine Le Pen, umuyobozi w’ishyaka rikomeye muri iki gihugu rya ‘Rassemblement National’, yavuze ko guverinoma ya Lecornu ari ‘igisebo; maze ashimangira ko igisubizo cyonyine cyiza ari amatora mashya.
Ubuyobozi bw’iryo shyaka, harimo Jordan Bardella, bwongeye kugaragaza ko biteguye gufata inshingano igihe cyose amatora yakongera gutegurwa.
Na Jean-Luc Mélenchon, uyobora ishyaka rikomeye ‘La France Insoumise’, yongeye gusaba ko Perezida Macron yegura. Ku rundi ruhande, François-Xavier Bellamy, uyobora ishyaka rito’ Les Républicain’s ryari ryagize uruhare mu gutegura iyo guverinoma nshya, yavuze ko ishyaka rye “ridatinya” icyemezo cyo gusesa inteko ishinga amategeko.
Iyi mpinduka yihuse ya politiki yateje impungenge ku isoko ry’imari. Ikigereranyo cy’isoko ry’imigabane mu Bufaransa, CAC 40, cyahise kigabanuka hejuru ya 2%, nyuma y’uko hatangajwe ubwegure bwa Lecornu. Ibi bigaragaza uko isoko rihangayikishijwe n’ihungabana ry’imiyoborere n’ibibazo by’ingengo y’imari.













