Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Paris bwatangaje ko abandi bantu batanu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre iherereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Umushinjacyaha Laure Beccuau yatangaje ko abo bantu bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, bafatiwe muri uyu mujyi wa Paris.
Bafashwe nyuma y’uko abandi babiri bafashwe bakekwaho ubujura bwabaye ku itariki ya 19 Ukwakira 2025, ubwo abantu bane binjiraga muri Louvre ku manywa, bakiba ibintu bifite agaciro ka miliyoni 88 z’amayero , ni ukuvuga miliyari hafi 148 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nanone kandi Beccuau yavuze ko abo bantu bafatiwe mu duce dutandukanye twa Paris no mu nkengero zayo, harimo n’akarere ka Seine-Saint-Denis. Mu byo basanganwe harimo telefone n’ibindi bikoresho biri gufasha abashinzwe iperereza gusuzuma ibijyanye n’imirimbo yibwe.
Nubwo umushinjacyaha Beccua atasobanuye neza uruhare rw’aba bantu bashya batawe muri yombi, yabwiye radiyo RTL yo mu Bufaransa ko mu minsi mike iri imbere bazatangaza byinshi kuri aba bantu n’uruhare rwabo muri ubwo bujura.
Kuva ubwo bujura bwaba, imwe mu mirimbo y’agaciro kanini cyane yari iri muri Louvre yimuriwe muri Banki y’u Bufaransa, aho izajya ibikwa mu bubiko buri mu nzu ifite umutekano usesuye iri metero 8 z’ubujya hasi munsi y’ubutaka, mu biro bikuru by’iyo banki biherereye rwagati mu mujyi wa Paris.













