OIP-1.jpg

TTC Muramba na ADEC Ruhanga basobanuriwe byinshi kuri ICK

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024, abanyeshuri mu mu mashuri yisumbuye ‘TTC Muramba na ADEC Ruhanga’ yo mu Karere ka Ngororero basobanuriwe byinshi ku mashami bashobora kwiga muri ICK mu gihe bazaba basoje amashuri yisumbuye.

Ibi byakozwe muri gahunda Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryihaye yo gusanga abanyeshuri mu bigo bigamo kugira ngo barusheho kubasobanurira ibyo bashobora gukomerezamo muri kaminuza bijyana n’ibyo biga.

Muri iyi gahunda yari ku munsi wayo wa gatatu, abanyeshuri bo muri TTC Muramba na ADEC Ruhanga basobanuriwe byose bari bakeneye kumenya ku mashami atanu yigishirizwa muri ICK ndetse na serivisi zijyana n’amasomo.

Mu kiganiro abanyeshuri bagiranye na ICK News bagaragaje ko bashimishijwe no kugendererwa n’intumbwa za ICK kuko batari bafite amakuru kuri za kaminuza n’ibyo bashobora gukomerezamo muri kaminuza dore ko hari n’abivugira ko nta mazina ya za kaminuzi bari bazi.

Niyonsenga Pierre Celestin wiga mu mwaka wa Gatanu muri TTC Muramba avuga ko yakuranye inzozi zo kuba umunyamakuru ariko atari afite amakuru ajyanye n’aho yaziga itangazamakuru.

Ati “Njyewe mu busanzwe nkunda itangazamakuru ariko ntabwo narinzi igisabwa ngo umuntu aryige. Ikindi kandi najyaga numva abanyamakuru kuri radiyo bavuga ICK simenye amakuru ahagije kuri yo ariko ubu menye amakuru yose.”

Muri ADEC Ruhanga bo bati “iki gikorwa gikwiye kujya gihoraho” Ni ibyagarutsweho n’umwe mu banyeshuri bahiga uvuga ko yatunguwe no kubona kwiga kaminuza bihendutse.

Ati “Ubundi najyaga ntekereze ko kwiga kaminuza bihenze nkumva ko ndamutse ntabonye buruse muri kaminuza ya Leta ntaziga, ariko ubu menye ko rwose kwiga umuntu yiyishyurira nabyo bishoboka cyane.”

Biziyaremye Bernard, Umuyobozi wa ADEC Ruhanga avuga ko aya ari amahirwe akomeye abanyeshuri baba babonye yo kumenya amakuru mbere asaba kandi intumwa za ICK kuzajya bahora basura abanyeshuri hakiri kare kugira ngo abanyeshuri batangire umwaka batekereza n’ibyo baziga.

Biziyaremye Bernard, Umuyobozi wa ADEC Ruhanga

Ati “Iki gikorwa ni cyiza cyane kuko iyo mudusuye nk’uku abanyeshuri bamenya amakuru y’ahazaza heza habo. Iyo babimenye rero bituma n’umwe wari watekerezaga ko kaminuza ihenze amenya amakuru bityo umubare w’abiga kaminuza ukazamuka. Icyo twabasaba ahubwo ni ukuzagaruka kuko iki gikorwa kibaye ngarukamwaka byarushaho kuba byiza.”

Hategekimana Jean Baptiste wari uyoboye itsinda ryasuye aya mashuri avuga ko igikorwa bamazemo iminsi cyagenze neza kuko abanyeshuri bo mu mashuri atandatu yasuwe basobanuriwe buri kimwe bakeneye kumenya kuri ICK.

Yongeraho kandi ko yishimiye uburyo abanyeshuri bafite inyota yo kumenya no guhitamo kaminuza nziza bazigamo.

Ati “Urugendo rw’uyu munsi rwari rwiza, kandi abanyeshuri biragaragara ko bakeneye kumenya neza ngo ejo nziga iki? nziga he? kandi kubimenya kare ni ingenzi kuko bibafasha mu cyerekezo cy’ubuzima bwabo.”

Kuva ku wa 27 kugeza ku wa 29 Kamena 2024, Itsinda rigizwe n’abayobozi b’amashami yigishirizwa muri ICK, abahagarariye abanyeshuri n’Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abanyeshuri ryasuye amashuri atandatu yisumbuye arimo ESB Kamonyi, ECOSE Musambira, Saint Jean Nyarusange, G.S Indangaburezi, TTC Muramba na ADEC Ruhanga.

Photos

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads