OIP-1.jpg

Trump azahura na Zelensky nyuma y’uko ibiganiro na Putin bitagize icyo bitanga

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky azajya i Washington DC ku wa Mbere guhura na Donald Trump, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Perezida w’u Burusiya bahuriye muri Alaska ariko ntibagere ku masezerano yo kurangiza intambara yo muri Ukraine.

Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe Truth Social nyuma yo kuva mu nama y’ingenzi cyane na Vladimir Putin, Trump yavuze ko inzira nziza yo kurangiza intambara ari “ukugera ku masezerano y’amahoro mu buryo butaziguye” aho kugerageza agahenge k’igihe gito “gakunze kudakomera kandi ntikubahirizwe.”

Mbere yaho, Trump yari yabwiye ibitangazamakuru ko“intambwe ikomeye” yatewe mu biganiro, ariko ko “tutarabigeraho” mu bijyanye no kugera ku masezerano yo guhagarika intambara.

Mu rugendo rugaruka i Washington, Trump yagiranye ikiganiro kirekire kuri telefone na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, waje gutangaza ko azajya i Washington DC ku wa Mbere.

Trump yavuze ko byari “umunsi mwiza kandi w’intsinzi ikomeye muri Alaska” nyuma yo kugaruka i Washington.

Yongeyeho ko inama yagiranye na Putin “yagenze neza cyane”, kimwe n’ibiganiro kuri telefone yagiranye na Zelensky, abayobozi b’i Burayi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte.

Trump ati: “Byemejwe na bose ko inzira nziza yo kurangiza intambara iteye ubwoba hagati y’u Burusiya na Ukraine ari ukugera ku masezerano y’Amahoro mu buryo butaziguye, ayo akaba ari yo yashyira iherezo ku ntambara, aho kuba gusa agahenge k’igihe gito, gakunze kudakomera kandi ntigakomezee.”

Yakomeje agira ati: “Nihagira icyo tugeraho hamwe na Zelensky ku wa Mbere, tuzahita dutegura inama na Perezida Putin.”

Nyuma yo kugirana ikiganiro kuri telefoni na Trump, Zelensky yagize ati: “Amahoro nyakuri agomba kugerwaho, amwe azaramba, atari ayahagarika gusa by’igihe gito ibitero by’u Burusiya.”

Trump yagiranye ibiganiro na Putin i Alaska ariko ntibyageze ku masezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads