OIP-1.jpg

Sudani: Imibare y’abasivile bishwe muri Mata ishobora kurenga 1,500 – The Guardian

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru The Guardian ku gitero cyamaze amasaha 72 cyagabwe n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) kuri site ya Zamzam mu gihugu cya Sudani, ari na yo nini mu gihugu icumbikiye impunzi nyinshi, bwagaragaje ko abasivile barenga 1,500 bashobora kuba barishwe urw’agashinyaguro. Ibihabanye n’ibyatangajwe mbere na UN , ko abishwe bari hagati ya 400.

Iki gitero cyabaye hagati ya tariki ya 11 na 14 Mata 2025, kikaba gifatwa nka kimwe mu byahitanye abantu benshi kuva iyi intambara yatangira muri Mata 2023 hagati ya RSF n’ingabo za Leta ya Sudani.

Ubuhamya bwatanzwe n’abantu benshi baganiriye na The Guardian bugaragaza ko ubu bwicanyi bubaye ubwa kabiri mu bukomeye bwibasiye ubwoko runaka mu myaka mike ishize.

Mohammed Sharif, umwe mu bagize akanama gashinzwe iperereza ku mibare y’abishwe, akaba yaranabaye mu buyobozi bwa site ya Zamzam, yavuze ko umubare nyakuri w’abishwe ushobora kuzaba munini cyane kuko hari imibiri myinshi igishakishwa aho iherereye.

Ati: “Imibiri yabo iri mu mazu, mu mirima, no mu muhanda.” Yongeyeho ati” Bitewe nuko iyi site ubu iri mu maboko y’ingabo za RSF, bikomeje kugora imiryango kubona ababo.

Inzobere mu gusesengura ibyaha ndengakamere, umaze imyaka myinshi akurikirana ibibera muri Darfur, yavuze ko nyuma yo kuganira n’abantu benshi barokotse iki gitero, abishwe bashobora kuba bageze ku 2,000.

Uyu musesenguzi, wasabye kudatangazwa izina, yagize ati: “Ubukana bw’ubu bwicanyi bwarenze n’ubwabaye mu myaka ya 2000 ubwo Abarabu bicaga abaturage b’Abanyafurika, .

Buri muntu wese wahunze Zamzam afite umuryango cyangwa inshuti bapfuye. Ibi sindabibona na rimwe mu mateka.”
Abdallah Abugarda, uhagarariye umuryango w’impunzi zo muri Darfur uba mu Bwongereza, yavuze ko abarenga 4,500 bo muri uwo muryango bemeza ko bazi inshuti cyangwa abavandimwe bishwe muri icyo gitero.

Yagize ati: “Ubwicanyi bwabereye i Zamzam, aho impunzi zimaze imyaka irenga 20, ni kimwe mu byaha biteye isoni cyane byabaye ku isi vuba aha. Ariko ntihigeze haba igikorwa cyo kubikurikirana na kimwe ku rwego mpuzamahanga.”

Mu kwezi gushize, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangaje ko rufite “impamvu zumvikana” zo gutekereza ko ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu biri kuba mu gace ka Darfur.

Si RSF gusa ishinjwa ibyaha ndengakamere, kuko n’ingabo za Leta ya Sudani zashinjwe kugira uruhare mu bikorwa byinshi byahitanye abasivile, kimwe muri ibyo harimo ibitero by’indege byahitanye abatri bake mu bice bitandukanye by’iki gihugu..

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads