OIP-1.jpg

Sudani: Abaturage bari barahunze intambara batangiye kugaruka mu gihugu

Abaturage bari barahunze kubera imirwano imaze igihe hagati y’ingabo za Sudani n’inyeshyamba za RSF (Rapid Support Forces) batangiye kugaruka mu ngo zabo, by’umwihariko mu mujyi wa Khartoum.

Ubuzima muri uyu mujyi buri kugenda bugaruka gahoro gahoro nyuma y’imyaka ibiri iyi ntambara imaze itangiye.

Bamwe mu baturage bagarutse bavuze ko bishimishije ariko binababaje, kuko basanze ibikorwa remezo birimo inyubako, imihanda ,amashuri n’amavuriro  byarasenyutse ku buryo bukomeye, ndetse kubisana cyangwa kubyubaka bundi bushya bizatwara imyaka myinshi n’amamiliyari y’amadolari.

Afaf al-Tayeb, wagarutse mu rugo rwe mu gace ka Al-Qawz muri Kamena, yagize ati: Twabuze ibintu by’agaciro twari dufite kuva kera. Ibyo twari twarahishe munsi y’ubutaka bw’inzu twasanze byaribwe.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu bikoresho by’agaciro babuze birimo zahabu, imashini zo mu gikoni n’ibindi.

Undi muturage witwa Mohamed al-Khedr, nawe wagarutse mu rugo.yagize ati: “Nyuma yo kubohorwa twasanze inzu twabagamo igisasu cyarayishegeshe, byose byarahiye kandi n’amashanyarazi nta yo dufite.”

Nk’uko Altayeb Saad al-Din, umuvugizi w’ubuyobozi bw’intara ya Khartoum, abivuga, ngo nubwo byinshi byangiritse ntibibuza abaturage gutaha iwabo, kandi nk’ubuyobozi bakomeje kugerageza kubashakira ibyo bakeneye by’ibanze.

Yagize ati: “Turabizi ko ibigo bitanga amashanyarazi muri Khartoum byangiritse, ariko turaza kubikurikirana kugira ngo bikemuke vuba.”

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu miliyoni 2 bazasubira i Khartoum bitarenze impera z’uyu mwaka.

Kuva mu kwezi kwa Mata 2023, ubwo iyi ntambara yatangiraga, mu gihugu hose abantu barenga miliyoni 12 bamaze guhunga Sudani, mu gihe abarenga 40,000 bamaze guhitanwa nayo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads