Nubwo mu itangazamakuru hakomeje kugaragara inkuru z’uko papa ashobora gufasha mu buhuza hagati y’u Burusiya na Ukraine, Papa Leo XIV yavuze ko Vatikan idashoboka gukora nk’umuhuza mu gushaka amasezerano y’amahoro, nk’uko byagarutsweho mu gice cy’ikiganiro cyasohotse ku Cyumweru.
Muri icyo kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Cruz, Leo yagize ati: “Nakora itandukaniro hagati y’ijwi rya Kiliziya Gatolika mu guharanira amahoro n’inshingano yo kuba umuhuza, nkeka ko bitandukanye cyane kandi ko bidashoboka nk’ibyambere.”
Leo IV watorewe kuba papa wa mbere waturutse muri Amerika muri Gicurasi, yavuze ko Vatikani irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ikomeze umwanya “udashyigikira ” uruhande rumwe cyangwa urundi ” ahubwo ukaba “uruhande rutabogamye.”
Yagize ati: “Bimwe mu byo navuze byasobanuwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kandi nta kibazo kirimo, ariko numva igice cy’ukuri kigaragara atari cyo cy’ingenzi muri iki gihe.”
Papa yanagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’ubusumbane mu mishahara n’ingaruka zabyo ku politiki y’isi.
Ati: “Urugero, abayobozi bakuru b’ibigo (CEOs) imyaka 60 ishize bashoboraga guhembwa inshuro enye cyangwa esheshatu hejuru y’ayo abakozi basanzwe bahembwaga, ariko ubu ni inshuro 600 z’ibyo abakozi basanzwe bahembwa.”
Yagaragaje ko Elon Musk ashobora kuba umuntu utunze Tiliyari y’amadolari. Mu ntangiriro z’uku kwezi, inama y’ubuyobozi ya Tesla yashyizeho igitekerezo cy’umushahara ushobora gutuma Bwana Musk aba umuntu wa mbere ku isi ufite umutungo wa tiriliyoni.
Papa Leo ati: “Ibyo bivuze iki kandi bisobanuye iki?” “Niba ibyo ari byo byonyine bisigaye bifite agaciro, ubwo turi mu kibazo gikomeye.”
Amagambo ya papa yayavugiye mu biganiro byakozwe hagamijwe kwandika igitabo cyemewe cy’ubuzima bwe cyanditswe na Madamu Elise Ann Allen, kikazasohoka mu rurimi rw’Icyesipanyole muri iki cyumweru. Ibyo mu Cyongereza no mu Giporitige bizasohoka mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Mu mezi ye ya mbere nka papa, Leo, yavuze ko yahuye n’abayobozi benshi b’isi ndetse n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga kandi ko ubufatanye bw’ibihugu byinshi bugoye. By’umwihariko, yavuze ko Umuryango w’Abibumbye utarakora neza mu guhuza ibihugu mu gukemura ibibazo.
Papa ati: “Mu buryo buzwi, Umuryango w’Abibumbye wagombye kuba ahantu ibibazo byinshi byagakemuriwe.” Yakomeje ati: “Birababaje, ariko bisa nkaho byumvikanyweho ko Umuryango w’Abibumbye, byibuze muri iki gihe, watakaje ubushobozi bwo guhuza abantu ku bibazo by’ibihugu byinshi bihuriyeho.”