OIP-1.jpg

Sean “Diddy” Combs yakatiwe igifungo cy’imyaka ine

Ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, umuraperi w’Umunyamerika Sean Diddy Combs yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 2 n’urukiko rwo muri Leta ya New York, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gucuruza abagore mu bihugu bitandukanye kugira ngo bashorwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Urubanza rwasomwe n’Umucamanza Arun Subramanian mu rukiko rwo mu mujyi wa Manhattan, aho yatangaje ko iki gihano kigamije gutanga isomo rikomeye no guha agaciro uburenganzira bw’abagore.

Yagize ati: “Nubwo wavuze ko wicuza kandi ko utazongera, nyuma y’ikirego cya Cassie Ventura n’amashusho yasohotse, byongeye n’iperereza ritangiye wakoze indi nkuru y’ubugome muri hoteli, aho wakubise Jane ku mutwe. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntirikwiye kwihanganirwa, ahubwo rikwiye gukurikiranwa mu buryo bukomeye.”

Mu gihe cy’urubanza cyamaze ibyumweru umunani, Combs yaregwaga n’abashinjacyaha ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu no kuba mu mugambi w’icyaha , ariko ibi byaje gukurwaho. Yahamijwe gusa ibyaha byo gutwara abagore ku nyungu z’ubusambanyi, bikorwa ku gahato.

Muri uru rubanza, abana be batandatu bakuru batanze ubuhamya imbere y’urukiko barira cyane, basabira imbabazi umubyeyi wabo banasaba ko yakwihanganirwa. Na Combs ubwe yatanze imbwirwaruhame ya mbere mu rukiko, asaba imbabazi ku mugaragaro kuri Cassie Ventura, Jane n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye.

Yagize ati: “Simbasha guhindura ibyabaye, ariko nshobora guhindura ejo hazaza. Nyakubahwa muca urubanza, ndakwinginze unyihanganire. Mpa amahirwe yo kongera kuba umubyeyi, kuba umuhungu wubaha abandi, no kuba umuyobozi uhesha ishema umuryango wanjye.”

Combs yari amaze amezi 14 afungiye muri gereza ya Brooklyn’s Metropolitan Detention Center, mbere y’uko igihano cye gitangazwa. Abashinjacyaha bari baratanze ibaruwa esheshatu zaturutse ku bahohotewe, barimo na Cassie, basaba ko adafungurwa by’agateganyo, bavuga ko ashabora kubihimuraho. Nawe ubwe yari yanditse ibaruwa isaba imbabazi, agaragaza ko yicuza.

Iki gihano ni kimwe mu bihano bikomeye ku bantu bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, kandi kikaba kibaye intangiriro y’imyanzuro ishobora gufatwa ku bandi bagaragara muri dosiye z’icuruzwa ry’abantu n’ihohotera rishingiye ku gitsina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads