Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yarahiriye manda ya kabiri nk’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025, mu muhango wabereye mu muhezo mu murwa mukuru Dodoma.
Mu bayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango harimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye, ndetse na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, Hassan Sheikh Mohamoud wa Somalia, na Daniel Chapo wa Mozambike, hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu by’inshuti za Tanzania byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika.
Perezida Samia yemejwe ko yatsinze amatora yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025 ku majwi 97.66%, bimuhesha gukomeza kuyobora igihugu muri manda ye ya kabiri.
Umugore wa mbere wayoboye Tanzania
Urugendo rwa Samia Suluhu Hassan ni inkuru y’igitangaza y’umugore wiyubatse, wavuye mu mirimo y’ubuyobozi isanzwe kugeza ageze ku rwego rwo hejuru rw’umukuru w’igihugu.
Yavutse ku wa 27 Mutarama 1960 ku kirwa cya Unguja muri Zanzibar. Yize amashuri abanza muri Zanzibar, akomereza muri Zanaki Secondary School, hanyuma abona Diploma mu micungire y’imari muri Institute of Development Management Mzumbe.
Mu mwaka wa 1994, yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri University of Manchester mu Bwongereza, naho mu 2015 abona indi mpamyabumenyi yakuye muri Southern New Hampshire University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Samia yinjiye muri politiki mu 1987, akorera Leta ya Zanzibar mu rwego rw’abagore n’iterambere. Mu 2000, yatorewe kuba umudepite mu Nteko Inshingamategeko ya Zanzibar, anagirwa Minisitiri.
Mu 2010, yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, maze mu 2015 ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) rimuhitamo nk’umukandida wa Vise Perezida hamwe na John Pombe Magufuli. Batsinze amatora, Samia ahinduka Vise Perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Tanzania.
Nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli ku wa 17 Werurwe 2021, Samia yahise amusimbura nk’Umukuru w’Igihugu, arahirira kuyobora Tanzania ku wa 19 Werurwe 2021, aba Perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya Tanzania ndetse no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Perezida Samia yagaragaje imiyoborere ifunguye kurusha iya Magufuli yibanda k’ubufatanye n’amahanga, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburyo bushya bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bushyigikira gukingira abaturage, no gushyigikira abagore n’urubyiruko mu myanya y’ubuyobozi.
Ubuzima bwe bwite
Perezida Samia yashakanye na Hafidh Ameir, bakaba bafitanye abana bane, barimo Mwanu Hafidh Ameir, uri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zanzibar.













