OIP-1.jpg

Rwanda: Ishusho y’uburezi n’isoko ry’umurimo mu mboni za Banki y’Isi

Banki y’isi iragaragaza ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego z’iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi n’ubwo igihugu cyafashe ingamba zikomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ibi byagaragajwe na Banki y’Isi muri raporo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024.

Banki y’Isi igaragaza ko kubera icyuho gikomeje kugaragara hagati y’ubumenyi bukenewe n’ubugaragara ku isoko ry’umurimo, uburezi mu Rwanda bukeneye kwitabwaho.

Raporo ya Banki y’isi ivuga ko mu bakozi miliyoni 4 mu Rwanda, 83% ari abarangije amashuri y’ibanze gusa n’abatarayarangijwe, 8.8% bakaba bararangije amashuri yisumbuye, mu gihe 8.2% ari bo bafite amashuri makuru na kaminuza.

Nk’uko iyi raporo ibivuga, ikigereranyo cy’abakozi bafite ubumenyi bw’ibanze cyangwa badafite ubwo b’umenyi kiri hasi cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo, ibituma ikigereranyo cy’ubumenyi bw’abakozi mu Rwanda kigira amanota 37.9 kuri World Economic Forum Skills.

Kugira amanota 37.9 bituma u Rwanda ruza inyuma ugereranyije n’ibihugu by’icyitegererezo mu karere.

Raporo igaragaza ko mu cyiciro cy’ubuhinzi hagaragaramo abafite ubumenyi buke kuko 98% by’abakora mu buhinzi bafite amashuri abanza gusa cyangwa munsi. Ibi bikaba bishyira u Rwanda ku mwanya utari mwiza ugereranyije n’ibindi bihugu by’icyitegererezo muri Afurika.

Raporo ya Banki y’Isi kandi, ivuga ko ugereranyije n’ibihugu by’icyitegererezo, ubumenyi bw’abakora mu nzego z’ubucuruzi n’ubucukuzi bukiri hasi kuko nko mu bucuruzi, igice cy’abafite amashuri abanza kingana na 78% mu gihe abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari 80%.

Ibi biterwa niki?

Banki y’Isi ivuga ko ikibazo cy’icyuho hagati y’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo n’ubumenyi bw’abakozi mu Rwanda giterwa n’ibibazo mu mashuri abanza, birimo ireme ry’uburezi ridahagije, kutabona uburyo bwo kwiga buhamye n’umubare ukiri muto w’abagana ishuri.

Ikigero cy’abiyandikishije mu mashuri abanza hagati ya 2015 na 2021 cyarenze 100% kubera kwiyandikisha kw’abanyeshuri bafite imyaka myinshi ndetse n’abafite mike, mu gihe kwiyandikisha mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru na kaminuza byakomeje kuba hasi.

Ikigero cyo kwiyandikisha mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kiri kuri 40.8%, bigaterwa ahanini n’ibipimo biri hejuru by’abasibira mu mashuri abanza no mu y’ikiciro cya mbere cya yisumbuye ku buryo benshi bava mu ishuri.

Mu mwaka wa 2020/21, igipimo cyo gusibira mu mashuri abanza cyari kuri 11% naho mu mashuri yisumbuye cyari ku 9%, mu gihe igipimo cyo kuva mu ishuri cyari 9.5% ku rwego rw’amashuri abanza no kuri 11% ku rwego rw’amashuri yisumbuye.

Ibi bituma umubare w’abiyandikisha mu mashuri makuru na kaminuza ujya hasi kuko uri ku kigero cya 7.18%, bivuze ko uri hasi y’ibipimo rusange mu karere.

Ibi bituma abana benshi bata ishuri batarabona ubumenyi bw’ibanze bukenewe ku kwihangira imirimo, cyangwa ngo bakomeze amashuri makuru na kaminuza.

Raporo ivuga ko u Rwanda rigihura n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi, igipimo cyo hejuru cy’abata ishuri n’ibisubizo bidahagije mu myigire ku rwego rw’ibanze.

Nk’uko raporo ya 2021 y’Iterambere ry’Ubumenyi mu mashuri y’u Rwanda (LARS) ibivuga, 10% by’abanyeshuri bo mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza nibo bageze ku rwego rw’ibanze mu mu rurimi rw’icyongereza, kandi arirwo rurimi rwigishwamo amasomo menshi.

Ku rundi ruhande, igipimo cyo kwandika mu Kinyarwanda, 68% by’abanyeshuri bo mu mwaka wa 3 bagaragaje urwego rw’ubumenyi rushimishije.

Mu mibare, 61% by’abanyeshuri bagaragaje ko bari ku rwego rw’ibanze ubwo bahabwaga isuzuma mu Kinyarwanda mu gihe 16% gusa aribo bagaragaje urwego rw’ibanze mu isuzuma ry’imibare bahawe mu Cyongereza.

Ibibazo bijyanye n’impinduka zashyizweho ku rurimi rwigishwamo mu mashuri, ubumenyi buke bw’abarimu mu Cyongereza, ubushobozi buke, ubucucike mu byumba by’amashuri byose bigira uruhare mu kuba uburezi bukiri hasi.

Kubera iki kibazo cy’ubumenyi budahagije bw’abasohoka mu mashuri, ibigo by’abikorera bihura n’ikibazo cyo kubona abakozi bafite ubumenyi ngiro bukenewe.

Ibi biterwa n’icyuho hagato y’ubumenyi butagira ubumenyi ngiro, imikoranire itari myiza hagati y’inganda n’amashuri, ibikorwaremezo bidahagije, ibyifashishwa mu kwigisha bidahagije n’ubuke bw’abarimu bazi neza ibyo bakora.

Byongeye kandi, hari abanyeshuri biga ibidahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo cyane ko amafaranga y’ishuri ari hejuru n’ubuke bw’inkunga zo kwiga biri mu bituma abanyeshuri baba bake mu mashuri makuru na kaminuza.

Hakorwe iki?

Mu rwego rwo kugera ku ntego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, raporo ivuga ko u Rwanda rukeneye ishoramari ryisumbuyeho mu mashuri yisumbuye kugira ngo habeho kwiyongera kw’ireme ry’uburezi rihatangirwa kuko ariyo ntambwe y’ingenzi igana ku kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Banki y’isi ivuga ko gushyira imbaraga mu masomo ajyanye na siyansi haherewe mu mashuri y’ibanze aricyo gisubizo ku gihugu nk’u Rwanda gifite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi mu rwego rw’isi.

Kongera ubumenyi bushingiye ku bidukikije ni ingenzi cyane ku Rwanda kugira ngo rubashe kugera ku ntego yarwo yo kuba igihugu kidakoresha ibyuka bihumanya ikirere bitarenze umwaka wa 2050 no gufasha ibigo n’abakozi kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku bidukikije.

Yashyizwe mu Kinyarwanda ikuwe muri The Chronicles

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads