Ejo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gusoma no kwandika.
Biteganyijwe ko ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera ku Kirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi, aho insanganyamatsiko igira iti “Uburezi bw’ibanze, ishingiro ry’iyigishwa ry’indimi nyinshi.”
Muri ibi birori kandi, biteganyijwe ko ku Nkombo hazafungurwa ku mugaragaro isomero rizajya rikoreshwa n’abaturage, hakazanahembwa abana bahize bahize abandi mu marushanwa yo kwandika yakozwe muri Nzeri 2024.
Ibi byatangajwe na Bwana Nizeyimana Claude, Umuyobozi w’ishami rya Serivisi z’Isomero ry’Igihugu mu Nteko y’umuco mu kiganiro cyihariye yagiranye na ICK News.
Bwana Nizeyimana yanagarutse ku bikorwa bikomeje kwibandwaho muri Nzeri nk’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.

Ati “Uku kwezi, hari ibikorwa byinshi birimo gukorwa na leta, abikorera n’imiryango mpuzamahanga. Ibyo bikorwa birimo ubukangurambaga butandukanye bwo gushishikariza Abanyarwanda kurushaho kugira umuco wo gusoma no kwandika.”
Yifashishije urugero avuga ko nk’Inteko y’Umuco isanzwe ifite mu nshingano guteza imbere umuco wo gusoma mu Banyarwanda yagize uruhare mu guhugura abakozi bashinzwe imicungire y’amasomero mu Mujyi wa Kigali n’abo muri Minisiteri zinyuranye kuri gahunda bakwiye kugira zo gushishikariza abantu gusoma no kwandika.
Bwana Nizeyimana avuga kandi ko hari ikindi gikorwa giteganyijwe mu minsi iri imbere aho abaturage mu bice binyuranye hazagezwa amasomero n’ibikoresho byifashishwa mu gucunga neza ibitabo, ibinyamakuru n’ibindi byose biba biri mu isomero.
Inteko y’Umuco ibinyujije mu isomero ry’igihugu izatanga kandi ibitabo binyuranye mu ndimi zitandukanye kugira ngo Abanyarwanda babone ibyo basoma hafi yabo.
Yanaboneyeho gushimira abantu bose bagira uruhare mu gukomeza guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.
Ati “Turishimira intambwe imaze guterwa, ariko hanarebwa uko hakongerwa ubukangurambaga ku bijyanye n’akamaro k’ingenzi ko gusoma no kwandika.”
Uko umuco wo gusoma uhagaze mu Rwanda
Asobanura uko uko umuco wo gusoma uhagaze mu Rwanda, Bwana Nizeyimana Claude yavuze ko nta bushakashatsi bubigaragaza burakorwa ariko ahamya ko umuco ugenda wiyongera mu bantu.
Ati “Mu Rwanda gusoma no kwandika n’ubwo nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza ibipimo cyangwa ijanisha ry’uko uyu muco uhagaze ariko dushingiye ku Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire y’Abanyarwanda ryo muri 2022, imibare yagaragaje ko abazi gusoma no kwandika bagenda biyongera. Umuco wo gusoma no kwandika rero uhera ku kuba abantu mbere na mbere bazi gusoma no kwandika, ibi bisanzwe byigwa mu ishuri noneho babigira iby’igihe cyose bigahinduka umuco. Uko iyi mibare yiyongereye rero nibyo biduha ishusho y’uko umuco umeze cyagwa aho werekeza.”
Akomeza avuga ko nubwo imibare igaragaza ko Abanyarwanda bazi gusoma bageze kuri 83.1%, “hakenewe gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu barusheho kubigira ibya buri munsi.”
Nzeri yagenwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) nk’ukwezi ko kongera ubukangurambaga mu bikorwa bijyanye no gusoma no kwandika. Mu busanzwe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika wizihizwa tariki ya 8 Nzeri buri mwaka.
Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu 1967, nyuma y’aho byemerejwe mu nteko rusange ya 14 ya UNESCO yateranye ku wa 26 Ukwakira 1966.













