Mu rwego rwo gukomeza kuziba icyuho kikigaragara mu nzego z’ibanze aho 30% y’abagore itaragerwaho, Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ryakiriye abakobwa n’abagore bamaze igihe gito barangije kaminuza mu imenyerezamwuga ryo gukorana n’inzego z’ibanze.
Muri uyu muhango ngarukamwaka hakiriwe abagera ku 127 mu gihe hanashimiwe abandi 116 basoje icyiciro cya 4 cy’imenyerezamwuga ry’amezi atandatu mu nzego z’ibanze.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Madamu Mireille Batamuliza Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Umuyobozi wa RALGA, abayobozi b’uturere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Atangiza uyu muhango, Bwana Habimana Dominique Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALGA yavuze ko impamvu nyamukuru yo gutanga imenyerezamwuga ku rubyiruko rw’abakobwa ishingiye ku kuba mu nzego z’ibanze hakigaragara umubare muto w’abagore ku buryo bataragera kuri 30% isanzwe iteganyijwe.
Ati “Iyi porogaramu yaje kumenyereza abana b’abakobwa gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo icyuho kikigaragara mu kuzuza 30% kigabanuke.”
Bwana Habimana akomeza ashimira abafatanyabikorwa banyuranye ku bw’uruhare rwabo mu gutuma iri menyerezamwuga rishoboka.
Ati “Turashimira abayobozi b’uturere na Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuko ari bo bafasha uru rubyiruko kugira ubunararibonye mu nzego z’ibanze.”

Madamu Mireille Batamuliza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) wari umushyitsi mukuru yakanguriye abatangiye imenyerezamwuga guharanira ko icyuho cy’umubare muto w’abagore ukigaragara mu nzego z’ibanze cyagabanuka.
Ati “Mu nzego nkuru z’Ubuyobozi bw’igihugu, 30% y’abagore yubahirizwa gusa mu nzego z’ibanze umubare w’abakobwa uracyari muto. Byaba ari igihombo gikabije rero tutababonye muri ziriya nzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”
Madamu Batamuliza akomeza avuga ko mu nzego z’ibaze ari ahantu heza ko gukurira, umuntu akamenya uko ashobora gutanga umusanzu we mu kwita ku baturage no kwakira buri wese uko ari.
Ati “Ni ahantu ushobora gusabwa gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’abaturage, kwakira abaturage uko bari kose, abatazi gusoma no kwandika, n’ibindi.”
Agaruka ku byiza byo gukora imenyerezamwuga, Madamu Batamuliza yifashishije urugero rw’igihe yari mu Iminyerezamwuga mu giforomokazi, asobanura ko mu Imenyerezamwuga umuntu amenya ndetse akanasobanukirwa gukorana n’abandi bantu.
Ati “Ndi mu imenyerezamwuga ry’igiforomokazi, uwari udushinzwe ‘supervisor’ njye n’itsinda ry’abanyeshuri twari kumwe yajyaga aza kutureba agahamagara umwe muri twe bakajyana akamusobanurira ibijyanye no kuvura. Inshuro ya mbere twarasigaye, kabiri biba gutyo gusa tuza kwigira inama yo kujya tubakurikira mu gihe ahamagaye uwo yari asanzwe ahamagara.”
Akomeza avuga ko indi nshuro bakurikiye uwo yari ahamagaye baragenda bariga, inshuri yindi bakomeza gutyo birangira bize kubana n’uwari ubashinzwe ngo “kuko wenda nibwo buryo bwe bwo guhamagara itsinda.”
Ati “Ugushinzwe ushobora kubona atakubereye mwiza gusa ntibikwiye kuguca intege, ahubwo ugomba kumenya uburenganzira bwawe mu buryo bwubashye, butagize uwo busuzugura.”
Muri Kanama 2020, nibwo RALGA yatangije gahunda yo gutanga imenyerezamwuga mu nzego z’ibanze ku bagore n’abakobwa bamaze igihe gito basoje kaminuza mu rwego rwo kubatoza kuzaba abayobozi b’ejo hazaza.
Abagera kuri 363 nibo bamaze kunyura muri iyo gahunda y’imenyerezamwuga, aho icyiciro cya kane cyari kigizwe n’abagera 100, muri bo 48 bahise babona akazi, harimo n’abakabonye mu nzego z’ibanze.
Ni imenyerezamwuga rikorwa mu gihe cy’amezi atandatu, aho urikora buri kwezi agenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 yo kwifashisha.













