Ku mugoroba, wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Abagize Umuryango mugari w’Ahazaza bakoze igitaramo kigaruka ku buzima bwa Raina Luff washinze Umuryango Utegamiye kuri Leta ‘Ahazaza’.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko, Jacqueline Kayitare, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Gilbert Mugabo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Eric Bizimana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Muhanga, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyamuryango b’Umuryango Ahazaza, ababyeyi barerera mu Ishuri ryigenga ry’Ahazaza, bamwe mu banyeshuri n’ abandi.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari n’ubwitange byaranze Raina mu gihe cyose yari akiri muzima.
Agaruka ku mateka ya Raina Luff, Me. Aloys Hakizimana uyobora Umuryango Ahazaza by’agateganyo yavuze ko Raina yitabye Imana ku myaka 91, akaba asize abana batatu- Richard Luff, Victoria Luff, David Luff – n’abuzukuru 10.
Me. Hakizimana avuga ko Raina Luff, yari afite uburambe bw’imyaka isaga 60 mu kazi by’umwihariko mu bijyanye n’amategeko kuko yakoze imirimo myinshi irimo kuba Umujyanama mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga hirya no hino ku isi, kubyutsa urwego rw’ubucamanza mu Rwanda no kwigisha amategeko muri kaminuza za hano mu Rwanda.
Francois Nsengiyumva watangiranye na Raina ubwo yashingaga Ishuri Ahazaza, yagarutse ku mateka y’iri shuri n’ukudacika intege byaranze Raina.

Nsengiyumva avuga ko nyuma yo gushinga Umuryango Ahazaza, tariki ya 9 Mutarama 2006, aribwo Raina Luff yanatangije Ishuri ryigenga ry’Ahazaza, ritangirira mu cyumba yari yatijwe n’Ubuyobozi bwa Perefegitura ya Gitarama, ubu hari ikigo cy’urubyiruko muri Muhanga ‘Centre Culturel’. Icyo gihe, ishuri ryari rifite abanyeshuri 12.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, tariki ya 23 Mutarama 2006, ishuri ryahise ryimukira aho riri kuri ubu, ahari hari icyumba kimwe. Umubare w’abanyeshuri wiyongereyeho 3 baba 15 ndetse aba barinze barangiza umwaka wa 6 ari 15.
Icyahuje Raina Luff utemera Imana na Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Mu butumwa bwe, Musenyeri Mbonyintege yavuze ko abantu batajyaga bumva ukuntu Raina ari inshuti ye kandi atemera Imana.
Ati “Raina yari inshuti yanjye ku buryo ajya no gusubira iwabo yambwiye ku kibazo cy’uburwayi bwe. Abantu rero ntibumvaga ukuntu nari inshuti na Raina kandi bavuga ko atemera Imana.”

Musenyeri avuga ko bitewe n’igihe Raina yavukiye n’icyo yakuriyemo, atari kumurenganyiriza kuba atemera Imana kuko hari benshi bo mu gihe cye batemeraga Imana.
Ariko, avuga ko icyatumaga bahuza ariko Raina yari ku isonga ry’abafite indangagaciro z’ubukirisitu, ku buryo icya mbere cyabahuzaga ari uko bose baharaniraga ko abantu barangwa n’indangagaciro za kimuntu.
Ati “Twari dufite icyerekezo kimwe, kuko Imana ni mugenzi wawe. Iyo utabanye neza na mugenzi wawe ntiwabana neza n’Imana, uwabanye neza n’abandi rero, n’Imana barahura. Mu buzima bwe yitangiye abandi, ku buryo mpamya ko Imana itari kure ye.
Uretse ibyo kandi, Musenyeri anavuga ko bahurizaga ku kuba bose bakunda uburezi. Ati “Nta mpungenge nigeze mugiraho ko imyemerere ye yabangamira ababyeyi n’abana b’abakristu kuko yari afite indangagaciro nziza.”
Musenyeri Mbonyintege yongeraho ko kubana na Raina byamworoheraga kuko yari umuntu uzi guca bugufi, agacisha make, ariko azi ibyo akora n’icyerekezo aganamo.
Ati “Nashimishwaga na ‘determination’ ye kuko nabikuragamo isomo ryiza.”
Yongeyeho ati “Icyo nifurizaga abanyeshuri baciye iwe n’abahari, abarezi, ababyeyi n’ababanye nawe ni uko bahorana uwo murage wo kudapfa kubaho gusa ahubwo ukabaho ufite icyo ugamije cyiza, ukamenya kugikora kandi ukacyitangira ku buryo kiba ingirakamaro kuri wowe no ku bandi.”
Imbamutima z’abarezi n’abarerera kuri Ahazaza
Dr. Marie Paul Dusingize, Umwarimu mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) akaba na Perezida w’Ababyeyi barerera mu Ishuri ryigenga ry’Ahazaza yagaragaje ko imitima yabo yuzuye amashimwe kuri Raina Luff kubwo kuba yarafashije ababyeyi bo mu Karere ka Muhanga, akabashingira ishuri ryiza kandi ritanga uburezi bufite ireme ku rwego rw’igihugu no ku rwego Mpuzamahanga.
Ati “Yari afite impamvu zose zo kubaho ubuzima bwo ku rwego rwo hejuru, gusa yahisemo kubaho ubuzima bworoheje burimo ubuntu kugira ngo abana bacu bige neza. Ni umuntu wakundaga inyungu za benshi.”
Dr. Dusingize avuga ko Raina yari umuntu ukunda akazi ku buryo iyo ndangagaciro hari benshi yabereye ingirakamaro no mu yindi mirimo barimo.
Kuba Raina yari umuntu uharanira uburezi bwiza by’umwihariko ku bana baturuka mu miryango itishoboye byagarutsweho na Primitive Nahimana ufite abana batatu bose barihiwe na Raina.
Nahimana ati “Muri 2008 Raina yamfashirije umwana none ubu ari kwiga mu Burusiya. Ntibyaciriye aho kuko muri 2013 yongeye kurihira umwana wanjye, ndetse arihira undi muri 2015.”
Nahimana avuga ko kubera uburere n’ubumenyi bakuye kwa Raina, abana be bamaze kumenyana n’abantu benshi b’ingirakamaro ku buzima bwabo.

Flavien Muhire, Umuyobozi w’agateganyo wa Ahazaza avuga ko Raina yari arenze kuba umuyobozi gusa, ahubwo ko yari intangarugero mu kureba kure.
Ati “Mu mwuga we w’amategeko, yaharaniye ko ubutabera bugera kuri bose. Nyuma nibwo yinjiye mu burezi, ashinga Ahazaza, ishuri ryafunguye amarembo y’ubumenyi ku bana benshi, by’umwihariko abaturuka miryango ikennye.”
Flavien Muhire akomeza agira ati “Umunsi nk’uyu uradusaba gukomeza guharanira umurage we, dufatanyije twasigasira ibyo yatangije.”
Raina asize ishuri ‘Ahazaza’ riri mu yiyubashye mu Rwanda
Ibigwi bya Raina Luff byanagarutsweho na Jacqueline Kayitare uyobora Akarere ka Muhanga, aho avuga ko Raina asize ishuri riri ku rwego rwiza.
Meya Kayitare ati “N’ubwo tubabajwe no kugenda kwe, ariko kandi twishimiye ko Raina Luff agiye yarageze ku ntego ye. Iyo agenda atagejeje iri shuri aha n’ubwitange, ishyaka n’umurava yabishyizemo kandi afite intege nke z’umubiri nibyo byari kutubabaza cyane.”

Akomeza agira ati “Kubera ibyo arigejejeho rero, nta gushidikanya ko ajyanye impamba ihagije. Byonyine amasengesho yacu, arahagije kugira ngo uyu mubyeyi aruhukire mu mahoro. Yabaye igisubizo ku buzima bw’abaturage ba Muhanga n’u Rwanda muri rusange.”
Ibyo Raina yagejeje ku burezi bw’u Rwanda nibyo byatumye tariki ya 12 Ukuboza 2024 Minisiteri y’Uburezi yandikira abagize Umuryango mugari wa Ahazaza ishima uruhare rwa Raina mu guharanira ireme ry’uburezi mu Rwanda. Muri iyi baruwa kandi, Ministeri y’Uburezi yagaragaje ko yifatanyije n’abagize Umuryango mugari w’Ahazaza ku bw’urupfu rwa Raina.
Ubuhangange bw’Ishuri Ahazaza bugaragazwa n’uko rihora ku mwanya wa mbere mu bigo bisaga 135 biri mu Karere ka Muhanga. Si ibyo gusa kuko muri uyu mwaka ryaje ku mwanya wa 9 mu bigo bisaga 3700 bitanga uburezi nk’ubwo ritanga.
Kugeza ubu, iri shuri ni ishuri ry’indashyikirwa mu Karere ka Muhanga bikiyongeraho ko ari n’Ishuri rifite porogaramu mpuzamahanga ya ‘Cambridge’.
Ibyo Raina yari amaze kugeza kuri iri shuri nibyo Meya Kayitare ashingiraho asaba ko umurage wa Raina ukwiriye gusigasirwa mu buryo bwose bushoboka. Ati “Byazababaza cyane turamutse nta murage we dusigaranye.”
Gusa ariko avuga ko ku bufatanye bw’inzego zose, ibikorwa bya Raina bigomba gukomeza. Ati “Iki gikwiriye kuba ihame kuko ibyo yakoze birangiye cyangwa hakagira ibinyuranya n’umurage we, byababaza benshi.”
Nk’Akarere ka Muhanga, iri shuri tuzakomeza kuriba hafi, tuzaryitaho kandi tuzabashyigikira muri byose kugira ngo rihorane ishema arisigiye. Ibikorwa bye ntibizatakara kuko byinjiye mu buzima bwa buri wese muri twe.”
Intego ni ugusigasira umurage asize
Mu izina ry’abanyamuryango ba Ahazaza, Me. Aloys Hakizimana uyoboye uyu muryango by’agateganyo yijeje Leta, ababyeyi n’abafatanyabikorwa muri rusange ko badateze gutezuka ku ntego ya Raina Luff.
Ati “Banyamuryango, uko gushaka uko abantu bagira ubushobozi muri byose kandi bakagira umuhate wo kugera ku ntego bihaye, turasaba ko byazaturanga nk’Umuryango Ahazaza, kugira ngo tubashe gushyigikira rya reme Raina yifuzaga.”
Me. Hakizimana akomeza agira ati “Mumfashe dukore uko dushoboye inzira yaharuye dukomeze kuyigendamo nta gusubira inyuma.”
Kugeza ubu, Ishuri ryigenga ry’Ahazaza rimaze kunyuramo abanyeshuri basaga 1000 ndetse kuri ubu rikaba rifite abanyeshuri barenga 500.


















