Mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agatenganyo.
Uyu mukino watangiye saa 18:30, ukaba waragaragayemo ishyaka rikomeye ku mpande zombi, ariko warangiye Police FC ari yo yegukanye intsinzi.
Police FC yatangiye umukino ifite imbaraga nyinshi, aho ku munota wa gatatu gusa yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda, ariko umupira uterwa umutambiko w’izamu. Rayon Sports na yo yakomeje gushaka uburyo bwo gutsinda igitego, ariko ubwugarizi bwa Police FC bubyitwaramo neza.
Ku munota wa 21, ni bwo Nsabimana Eric ‘Zidane’, kapiteni wa Police FC, yatsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ku mupira wari uvuye kuri koroneri. Iki gitego cyabaye icya kabiri Zidane atsindiye ikipe ye muri iyi shampiyona.
Iyi ntsinzi yatumye Police FC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League, n’amanota 6 kuri 6 nyuma y’imikino ibiri. Ni nyuma y’uko mu mukino ubanza, Police FC yari yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.
By’umwihariko, iyi ntsinzi ni amateka kuri Police FC kuko hari hashize iminsi 915 itabasha gutsinda Rayon Sports mu mikino ya shampiyona. Yaherukaga kubikora ku itariki ya 2 Mata 2023.
Nyuma y’iyi ntsinzi, ibyishimo byari byose ku ruhande rwa Police FC, haba ku bakinnyi, abatoza n’abafana bishimiye intsinzi babonye ku mukino ukomeye.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, aho izasura Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona.
Naho Police FC izakira AS Muhanga ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, saa 18:30.



Umwanditsi: Ibyimana Cofi













