Perezida Paul Kagame yambitse Tadej Pogačar umudari wa zahabu, nk’uwahize abandi bagabo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, yari imaze icyumweru ikinirwa mu mujyi wa Kigali.
Iri siganwa ry’abagabo bakuru mu muhanda rizwi nka ‘Elite Men Road Race’ ryaje kwegukanwa n’uyu munya-Slovenia, Tadej w’imyaka 27, nyuma yo gukoresha amasaha 6, iminota 21 n’amasegonda 20 ku ntera y’ibilometero 267.5.
Ku mwanya wa kabiri haje Remco Evenepoel w’Umubiligi, warushijwe umunota umwe n’amasegonda 28, naho ku wa gatatu haza Umunya-Ireland, Ben Healy, warushijwe iminota ibiri n’amasegonda 16. Ni ku nshuro ya kabiri Pogačar yegukana Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abagabo, nyuma yo kuyitsinda no mu 2024.
Mu itangwa ry’ibihembo, Perezida Paul Kagame yambitse Pogačar umudari wa zahabu anamushyikiriza impano iri mu ishusho y’ingagi yagiye ihabwa abakinnyi bose babaye aba mbere mu masiganwa 13 yakinwe muri shampiyona y’Isi y’amagare.

Ni mugihe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, Perezida Kagame yasangiye n’abarimo, Perezida wa UCI, David Lappartient, n’ Igikomangoma cya Monaco , Albert II, byabereye muri Kigali Convention Center.
Kuri uwo munsi David Lappartient yashimye Kigali, avuga ko uyu mujyi wanditse amateka nk’uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, anashima uburyo gahunda yose yagenze neza.
Yagize ati: “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”
Yashyimiye kandi Perezida Kagame watumye byose bishoboka nk’uko byifuzwaga.
Ati “Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe.”
Perezida Kagame, we, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kugira uruhare muri iki gikorwa cy’amateka adasanzwe.
Ati: “Mu Rwanda muhafate nko mu rugo, tuzakomeza kubakirana yombi.”
Biteganyijwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare 2026 izabera mu Mujyi wa Montreal muri Canada.













