Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye inzego z’umutekano kurangwa n’ubunyamwuga no gukoresha neza umutungo w’igihugu.
Ibi yabivugiye ku Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, ku wa 25 Kanama 2025, ubwo yaganirizaga abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza barenga 6000 barangije imyitozo bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba.
Perezida Kagame yavuze ko umutungo w’igihugu ugomba gucungwa neza, kuko iyo ukoreshejwe nabi bishobora guhombya igihugu.
Yagize ati “Kurasa utabanje kubitegura neza ni uguhombya igihugu, kwishyira mu kaga, ndetse no gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu bari mu nshingano zo kurindwa.”
Yibukije ko kurengera abaturage bisaba kubanza gutekereza ku ngaruka zose zituruka ku burangare cyangwa ikoreshwa nabi ry’ibikoresho bya gisirikare.

Uretse ibyo, Perezida Kagame yanashishikarije abasirikare, abapolisi n’abacungagereza kugira imyitwarire myiza, guhora biyungura ubumenyi bujyanye n’igihe, no kumenya gukoresha neza ibikoresho bya kijyambere.
Ibi, ngo ni byo bituma inzego z’umutekano zigira imbaraga zo kurinda ubusugire bw’igihugu no gushyigikira iterambere ryacyo.

Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro gitangirwamo amasomo yihariye ku basirikare bakuru n’abasirikare bato, ndetse kikanatanga andi masomo agamije kongera ubushobozi bwo kwitegura no guhangana n’ibibazo by’umutekano by’iki gihe, no gushyigikira ituze n’iterambere ry’akarere.
