Papa Léon XIV yatangaje ko yababajwe cyane no kumenya igitero cyagabwe kuri Kiliziya imwe rukumbi iba muri Gaza, kikica abantu batatu kikanakomeretsa abandi barimo na Padiri w’iyi kiliziya Gabriel Romanelli.
Iki gitero cyabaye ku wa kane ubwo ingabo za Israel zarasaga kuri iyi kiliziya y’Umuryango Mutagatifu muri Gaza nk’uko bivugwa na Kiliziya ya Yeruzalemu ari na yo ireberera iyi iba muri Gaza.
BBC News dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’icyo gitero Papa Léon wababajwe cyane nacyo, yongeye gusaba ko muri Gaza haba agahenge.
Padiri Romanelli ukomoka muri Argentine wagikomerekeyemo, yamenyekanye cyane kubera uko yavuganaga hafi buri munsi kuri telephone n’uwahoze ari umushumba wa Kiliziya ku Isi Papa Fransisiko ubwo iyi ntambara yatangiraga.

Padiri Gabriel Romanelli wakomerekeye mu gitero cya Israel, yahawe ubutabazi
Papa Fransisiko yashimaga umuhate wa Romanelli nk’umupadiri Gatolika wenyine wari muri Gaza icyo gihe.
Icyakora Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko igihugu cye “cyicuza cyane ku gitero cyayobye” cyigakubita inyubako imwe gusa ya kiliziya iri muri Gaza hagapfira abantu batatu mu bahahungiye.
Mu itangazo, Netanyahu yagize ati: “Buri buzima bw’inzirakarengane butakaye biba ari icyago. Twihanganishije imiryango yabuze abayo n’ab’ukwemera”.
Netanyahu yongeyeho ko Israel “irimo gukora iperereza ku byabaye kandi ikomeje ubushake bwayo bwo kurinda abaturage n’ahantu hatagatifu”.
Igisirikare cya Israel, IDF, cyo cyatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko ibice by’igisasu cyarashwe muri ako gace ari byo byaguye kuri iyo kiliziya y’Umuryango Mutagatifu muri Gaza.
Karoline Leavitt, umuvugizi w’ibiro bya perezida wa Amerika yavuze ko Perezida Donald Trump atishimiye iki gitero kuri kiliziya muri Gaza.
Karoline avuga ko Trump yahamagaye Netanyahu ngo amubaze kuri iki gitero.
Ni mugihe, Giorgia Meloni, Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, yamaganye Israel kuri iki gitero avuga ko “ibitero Israel imaze amezi ikora ku baturage b’abasivile bitakwihanganirwa”.
Umubare utazwi neza w’abantu bahungiye kuri iyi kiliziya bizeye ko hatekanye, ni ho bamaze igihe baba nk’uko kiliziya y’i Yeruzalemu ibyemeza. Ivuga ko muri bo hari benshi bakomeretse.
Ku wa Kane, abandi bantu barenga 20 muri Gaza barishwe mu bitero bitandukanye bya Israel mu tundi duce twa Gaza.
Ku mibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas hamwe na leta ya Israel, abantu bose hamwe barenga 60,000 (Abanyepalestine 58,313 n’abanya-Israel 1,983) bamaze kwicwa muri iyi ntambara yatangiye tariki 7 Ukwakira 2023, ubu yahinduye igice kinini cya Gaza umuyonga.
Israel yateye Gaza ivuga ko ije kwihimura ku gitero cya Hamas imbere muri Israel, kandi ko igamije kurandura umutwe wa Hamas.













