Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise Ubuzima mu myaka y’ubukure. Iki gitabo kigaruka ku buzima bw’umuntu guhera ku myaka 20 kugeza mu za bukuru.
Uwo muhango wabereye muri Hotel Lucerna Kabgayi mu Karere ka Muhanga. Witabiriwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa; Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika; abaseseridoti, abo mu muryango wa Padiri Prof. Dushimimana, abagize umuryango mugari wa ICK ndetse n’inshuti za ICK.

Iki gitabo gishya kije cyunganira ikindi yanditse mu 2021 yise “Kura ujye juru“, cyibanda ku mikurire y’umwana kuva asamwe kugeza abaye ingimbi cyangwa umwangavu.
Icyashyizwe ku mugaragaro uyu munsi, kigamije kugaragaza ibintu by’ingenzi n’ ibyihariye biranga abafite imyaka y’ubukure ndetse n’itandukaniro ry’ikigero cy’ubwana n’ubukure.
Padiri Prof. Dushimimana yagize ati: “Niyo mpamvu nyuma y’igitabo kivuga ku mikurire y’umwana, nifuje kwandika no ku kigero cy’ubukure kugira ngo ntange umuganda wo kugera ku bumenyi bwuzuye bushingiye ku bushakashatsi .”

Yasobanuye ko iki gitabo kigaragaza impinduka umuntu anyuramo mu mikurire y’umubiri, imitekerereze, imyitwarire n’imibanire n’abandi.
Ati: “Izo mpinduka zireba imikorere y’umubiri, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imibanire n’abandi. Harimo n’igice kivuga ku rupfu, uko abantu barwakira ndetse n’ubufasha bushobora guhabwa uwapfushije uwe.”
Padiri Prof. Dushimimana yavuze ko iki gitabo ari umusaruro w’ubushakashatsi bukorerwa muri ICK, bugamije guteza imbere ubumenyi n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ati: “Intego ni ugufasha abantu mu kigero icyo ari cyo cyose kubaho neza no kubana neza n’abandi. Ibyo bivuze gufasha abantu kubaho igihe kirerekire kuko bishoboka, kandi bakabaho banyuzwe n’ubuzima babayemo.”
Iki gitabo cyanditswe kigenewe mbere na mbere abageze mu zabukuru bakora imirimo itandukanye, guhera ku bakiri bato bafite imbaraga kugeza ku bashaje. Abo bose ngo bazungukiramo ubumenyi ku mikorere y’umubiri, imibanire, ubuzima bw’imyororokere n’ibibazo bikunze kwibasira iki kigero.

Agaruka kuri ibi yagaragaje ko abazasoma igitabo “Bazasangamo amahitamo bakora bigendanye n’imyaka bagezemo, akagira ingaruka cyangwa akamaro ku buzima bwabo.
Hari kandi n’abazungukiramo ubumenyi bugendanye n’imitekerereze yabo n’icyo bakora kugira ngo igume ku murongo.”
Abandi ngo bazamenya inshingano zerekeye umurimo, urugo, ububyeyi no kurera, ndetse n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo bidasanzwe abantu bageze mu zabukuru bahura nabyo.

Yasabye ko iki gitabo cyakifashishwa n’abigenga mu nzego zitandukanye, barimo abajyanama mu by’imitekerereze, abita ku bakuze, abakoresha, abanyeshuri, abarimu n’abandi.
Umwihariko w’iki gitabo kimwe n’icyacyibanjirije, ni uko cyanditswe mu Kinyarwanda cyoroshye, kikaba gikubiyemo ubumenyi ku myitwarire ya muntu.
Padiri Prof. Dushimimana yagize ati: “Ibi biha agaciro ururimi rwacu kandi bikagaragaza ko science ishobora kwandikwa mu Kinyarwanda cyacu kandi igasobanurirwa Abanyarwanda mu buryo bworoshye.”
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yashimye umwanditsi w’igitabo, anashima ko yanditse mu Kinyarwanda.
Ati: “Dufite umukoro wo gushyira Ikinyarwanda cyacu ku meza y’icyubahiro, y’ubuhanga, y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, kuko ibyo dukeneye n’ibyo twashakashaka, ururimi rwacu rwabitugezaho.”
Yongeyeho ati: “Ntidutinye kuvuga Ikinyarwanda no kugikoresha, n’iyo twaba turi mu biganiro by’abahanga.”

Kuri ubu, igitabo “Ubuzima mu myaka y’ubukure” cyamaze gushyirwa ahagaragara , abagishaka bakibona muri ICK, kuri Lumina, muri Librairie Caritas, ndetse no mu bindi bice bizatangazwa mu gihe kiri imbere.
Padiri Prof. Fidèle Dushimimana ni Umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ICK kuva mu 2023. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu yakuye muri Universita Pontificia Salesiana i Roma mu Butaliyani.





















