OIP-1.jpg

OMS yamaganye ibitero bya Israel ku bigo byayo muri Gaza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko igitero cya gisirikare cya Israel rwa gati muri Gaza cyabangamiye ibikorwa byabo byo gukomeza gutanga ubufasha, nyuma y’uko ibigo byabo byibasiwe.

Iri shami rya Loni rishinja ingabo za Israel kugaba igitero ku nyubako yakorerwagamo n’abakozi baryo n’imiryango yabo mu mujyi wa Deir al-Balah ku wa Mbere no gukomeretsa abantu bari bahungiye muri iyo nyubako. Inzu ibikwamo ibikoresho byaryo nayo yagabweho igitero irangirika.

Ntacyo igisirikare cya Israel kiratangaza kuri ibi birego.

Iki gitero cya mbere kinini cya gisirikare cyagabwe i Deir al-Balah kuva intambara na Hamas yatangira mu mezi 21 ashize, cyateje abasivili b’Abanya-Palestina ibihumbi n’ibihumbi kuva mu byabo, mu gihe hakomeje gutangwa impuruza ku kibazo gikomeye cy’inzara ikomeje gukaza umurego muri ako gace.

Ku wa Mbere Loni yatangaje ko iri kwakira amakuru y’abantu bagera kwa muganga no ku bitaro bafite imirire mibi kandi barembye cyane, mu gihe Minisiteri y’Ubuzima iyoborwa na Hamas ivuga ko abantu 19 bamaze gupfa bazize inzara n’imirire mibi kuva ku wa Gatandatu.

Ku Cyumweru, ingabo za Israel zategetse abantu kuva mu duce dutandatu two mu majyepfo ya Deir al-Balah, ziburira ko zigiye gukora igikorwa gikomeye cyane kigamije gusenya ubushobozi bw’umwanzi n’ibikorwaremezo by’iterabwoba.

Abantu babarirwa hagati ya 50,000 na 80,000 bari batuye mu duce twibasiwe, bahawe amabwiriza yo guhungira mu majyepfo, mu gace ka al-Mawasi.

Ibiro bya Loni bishinzwe ubutabazi byatangaje ko abakozi ba Loni bazaguma i Deir al-Balah nubwo hatanzwe amabwiriza yo kuhava, bakazaba bari mu nyubako z’ibiro bya Loni, aho amakuru y’aho ziherereye yamaze gusangizwa Israel. Byongeyeho, Loni yashimangiye ko abo bakozi bagomba kurindwa.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, OMS yasohoye itangazo yamagana bikomeye cyane ibitero byagabwe ku bigo byayo.

Yatangaje ko inzu y’abakozi ba OMS yatewe gatatu, kandi ko abakozi bayo n’imiryango yabo, harimo n’abana, bahuye n’akaga gakomeye ndetse bagahungabanywa n’ibitero by’indege byateje inkongi y’umuriro n’iyangirika rikabije ry’iyo nzu.

Iri tangazo ryagora ga riti:”Igisirikare cya Israel cyinjiye muri izo nyubako, gihatira abagore n’abana guhunga n’amaguru berekeza i al-Mawasi mu gihe imirwano yari ikirimo. Abagabo n’abagize imiryango yabo bashyizwe ku ngoyi, bambikwa ubusa, bahatwa ibibazo, banasakwa batunzwe imbunda.”

Rikomeza rigira riti: “”Abakozi ba OMS babiri n’abo mu miryango yabo babiri barafunzwe. Batatu muri bo barekuwe nyuma, mu gihe umwe mu bakozi ba OMS agifunzwe.”

OMS yasabye ko uwo mukozi wayo ufunzwe ahita arekurwa kandi isaba ko abandi bakozi bayo barinzdwa, kuko bamaze kwimurirwa hamwe n’imiryango yabo ku biro byayo biherereye i Deir al-Balah.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads