Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko mu Murenge wa Kibeho, bakomeje kwishimira iterambere bamaze kugeraho kubera ingendo nyobokamana zikorerwa ku butaka butagatifu i Kibeho.
Ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981, nibwo habaye amabonekerwa ku bakobwa batatu bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho, bituma hatangira gukorerwa ingendo nyobokamana ku bakirisitu baturutse hirya no hino ku isi.
Aganira na ICK News, Niyigena Raissa w’imyaka 27 uvuka mu murenge wa Ruheru muri aka karere, yagaragaje ko yabayeho mu buzima bugoye kuva mu bwana bwe, kuko atabonye amahirwe yo kwiga ngo asoze amashuri yisumbuye bitewe nuko umuryango we utari wishoboye.
Yagize ati: “Nakuriye mu muryango utishoboye ku buryo kubona ibyo kurya byari ibintu bigoye. Byumvikana ko no kwiga byari ibibazo kuri njyewe na musaza wanjye. Ibi byahise bituma mva mu ishuri ngeze mu wa kane w’amashuri yisumbuye.”
Niyigena yongeraho ko, nubwo byari bigoye, yatangiye kwishakira imibereho hakiri kare kugira ngo abone uko afasha umuryango we, cyane ko nta se afite.
Ati: “Kuva twabura Papa mu mwaka wa 2013, nahise ntangira gufasha mama wanjye gushaka amafaranga nkora akazi ko guhinga. Bampembaga amafaranga 1,800 ku munsi. Akenshi yaradufashaga, ariko wabonaga ko hakirimo ikibazo gikomeye.”

Nyuma yaho gato, Raissa wari imfura mu rugo yafashe umwanzuro wo kujya gushaka amafaranga i Kigali, gusa urugendo rwe aruhagarikira i Kibeho.
Agaruka kuri ibi yavuze ko ubwo yari ari mu rugendo rwerekeza i Kigali, yahuye n’inshuti ye biganye imubwira ko “i Kibeho hari akazi ndetse no gukorera amafaranga byoroshye.”
Iyo nshuti ye yamwemereye icumbi, atangira urugendo rwo gushaka ubuzima gutyo.
Amafaranga asaga ibihumbi 4,500 Umuhoza yasaguye ku itike niyo yifashishije atangira gucuruza amazi y’umugisha ndetse n’ibikoresho by’iyobokamana i Kibeho.
Ati: “Muri ayo mafaranga nasaguye nahise nkoreshamo ibihumbi 3,000 ngura utubido ndetse nkoresha ishapule, ku buryo ubu nunguka amafaranga asaga ibihumbi 5,000 ku munsi.”
Muri urwo rugendo, yaje guhura n’imbogamizi z’icyorezo cya Koronavirusi amara umwaka wose adakora, ibyo ahamya ko byamuciriye inzira aho kumuhombya.
Ati: “Nyuma y’icyorezo cya COVID-19, abakirisitu basura Kibeho bariyongereye, bituma mbona amafaranga menshi yamfashije gushinga resitora yanjye, ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 20 bicaye neza.”

Kuri ubu Niyigena avuga ko yiteguye, kandi ko nta gahunda yo gucika intege afite, ahubwo yatangiye gahunda yo kwagura ibikorwa bye.
Ati: “Ikintu cya ngoye ni ururimi, ku buryo guhuza n’abantu baturutse mu bihugu byo hanze byangoraga. Mu kwezi gutaha ndateganya kwakira abantu barenga ibihumbi 3 baje mu rugendo nyobokamana, ku buryo nzahita nagura umushinga, nkatangira guteka ngemura ibiryo ibizwi nka (Catering).”
Muhire Alphonse, usanzwe ukora umwuga w’umwubatsi, nawe ahamya ko hari byinshi yagezeho abikesha iterambere rya Kibeho, by’umwihariko kubera abaza kuhasura.
Muhire avuga ko mbere kubona akazi muri aka gace byari bigoye, icyakora kubera iterambere ryagiye rihaza, hari byinshi byahindutse.
Ati: “Nkanjye nakoze ku bikorwaremezo byinshi byo muri aka gace, birimo kubaka imihanda, amacumbi ya Diyosezi, kuvugurura Ingoro ya Bikira Mariya n’ibindi.”
Akomeza avuga ko ibi byose byamufashije kuzamuka mu iterambere, gufasha umuryango we n’abana be, byose abikesha ubukerarugendo bukorerwa i Kibeho.
Iri terambere abaturage bagezeho rinashimangirwa na Dr. Murwanashyaka Emmanuel, uyobora akarere ka Nyaruguru, nawe wemeza ko ubukerarugendo bukorerwa i Kibeho bwazamuye amahirwe y’ishoramari ku bantu bahakorera.

Ati: “Uyu munsi twavuga ko hari ingero nyinshi z’abaturage biteje imbere, ndetse kandi babifashwamo na Leta kugira ngo babashe kugera ku nzozi zabo.”
Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Diyosezi ya Gikongoro ifite mu nshingano iyi Ngoro, isaba abakirisitu kubyaza umusaruro ibyo Ingoro ibaha.
Ni muri urwo rwego abakorera ubucuruzi i Kibeho bakunze kwinjiza amafaranga menshi igihe habaye ingendo nyobokamana zikunze kuba buri wa gatandatu ndetse no ku cyumweru. Hari kandi igihe habaye nk’umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.
Kuri uyu musozi wa Kibeho, hazwi nko ku butaka butagatifu, byibuze hasurwa n’abakirisitu baturutse hirya no hino ku Isi barenga miliyoni imwe ku mwaka, abo bakaba biganjemo abaturuka mu Burasirazuba bwa Afurika.













