OIP-1.jpg

Nyaruguru, Gicumbi na Gakenke ku isonga mu gutanga serivisi z’irangamimerere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara urutonde rugaragaza uko uturere 30 tw’igihugu twitwaye mu mitangire ya serivisi z’Irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2024–2025.

Izi serivisi zirimo izijyanye n’ivuka ry’abana (Birth statistics), impfu (Death statistics) n’izijyanye n’ubukwe (Marriage statistics).

Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96.2%, gakurikirwa na Gicumbi ku manota 96.1% na Gakenke ku mwanya wa gatatu n’amanota 95.0%. Ku mwanya wa kane haza Nyarugenge (93.7%) ikurikirwa na Ngoma (93.2%).

Huye na Rusizi binganya amanota 93.1%, bikurikirwa na Rulindo (93.0%) ndetse na Ruhango (92.9%). Kirehe ifite amanota 92.7% naho Burera ikagira 92.0%.

Mu myanya ikurikiraho, Rwamagana ifite 91.6%, Kayonza 91.4% na Nyagatare (91.4%) ku mwanya wa 14, ikurikirwa na Nyanza ku mwanya wa 15 na Musanze ku mwanya wa 16, zombi zinganya amanota 91.1%.

Rubavu ifite amanota 90.5% iri ku mwanya wa 17, ikurikirwa na Nyamagabe (90.2%) na Kamonyi. Gasabo iri ku mwanya wa 20 n’amanota 89.8%, ikurikirwa na Gisagara (89.6%).

Karongi na Kicukiro binganya amanota 89.1%, Bugesera ikagira 89.0%, Muhanga 87.9%, naho Gatsibo na Rutsiro binganya amanota 87.6% kuva ku myanya ya 22 kugera kuri 27.

Uturere tuza mu myanya y’inyuma turimo Nyamasheke (87.3%) ku mwanya wa 28, ikurikirwa na Ngororero (86.1%), naho Nyabihu ikaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 77.0%.

raporo nkiyi yo mu mwaka wa 2023 yari yagaragaje ko abana bavutse bakandika banganaga na 98.5%, bavuye kuri 95.9% bariho mu mwaka wa 2022.
Mu mwaka ushize kandi habaruwe imfu 32,853, hakorwa ubukwe 57,880.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads