Abaturage bahinga kawa bo mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru barishimira impinduka nziza bagenda babona mu mibereho yabo nyuma y’uko uruganda Nyakizu Mountain Coffee rutangiye gukorera hafi yabo. Bemeza ko rwabakuye mu gihombo cyo kutagira isoko ndetse rukanabafasha mu buzima bwa buri munsi.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na ICK News bavuga ko mbere bahingaga kawa ariko umusaruro ukabapfira ubusa kubera ikibazo cy’isoko. Nyuma yo kwegerezwa uruganda rwa Nyakizu Mountain Coffee, ibintu byarahindutse.
Karemangingo Aimable, utuye mu mudugudu wa Nyamiyaga, avuga ko afite ibiti 850 bya kawa, akaba yarungukiye byinshi mu mikoranire n’urwo ruganda.
Ati:“Ubu turakora cyane kuko dufite aho twohereza umusaruro. Abana bacu bariga neza, bakabona ubwisungane mu kwivuza, byose mbikesha uru ruganda.”
Abahanga mu buhinzi bwa kawa basobanura ko kuyihinga bisaba umurava n’ubushobozi kuko ikenera ubutaka bunini, ifumbire, isaso no kuyitaho buri gihe.
Ibi byose byagoraga abahinzi, nk’uko Sindambiwe Viatuer wo mu mudugudu wa Ryabidandi abivuga.
Ati:“Mbere twashoraga amafaranga menshi ariko tukabura aho tugurisha. Twatunganyaga kawa ubwacu, tugatanga amafaranga ku bakozi, abatoranya n’abasya. Ariko ubu dutanga kawa mu ruganda, tukishyurwa neza kandi ku gihe.”
Yakomeje agaragaza ko n’iyo bahuye n’ikibazo cy’amikoro, uruganda rubaguriza amafaranga abafasha mu buhinzi no mu mibereho muri rusange.
“Uru ruganda rutwishyurira Mituweli, rukaduguriza amafaranga tugakomeza ibikorwa byacu. Ibyo byose byatumye tubaho neza.”
Gatete Juvenal, ushinzwe imari muri Nyakizu Mountain Coffee, avuga ko bafite gahunda yo guteza imbere abahinzi kuko ari bo nkingi y’umusaruro wabo.
Gatete anavuga ko uru ruganda rwatanze imirimo ihoraho ku bantu barenga 50 bo mu gace ruherereyemo. Ngo usibye ibyo, uruganda rwiyemeje kugura kawa ku giciro kiri hejuru y’icyagenwe na NAEB.
Ati: “Nubwo NAEB yagennye 600 Frw ku kilo, twebwe duha umuhinzi 900 Frw kugira ngo tumufashe kwivana mu bukene.”
Mu karere ka Nyaruguru habarurwa ibiti bya kawa bisaga miliyoni eshanu, bihingwa n’abahinzi barenga 3,000 bagemura umusaruro wabo mu nganda umunani ziyitunganya. Ubu buhinzi bwiganje mu u mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi, Rusenge, Ngera na Ngoma.













