Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 2 Kanama 2024 nibwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi ngaruka mwaka w’umuganura. Mu karere ka Nyanza, ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura byabereye kuri stade y’Akarere ka Nyanza
Bamwe mubitabiriye uyu munsi ngarukamwaka w’umuganura wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura ni isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” babanje kuganuza abana bato biga mu mashuri y’inshuke hagamijwe kugaragariza abatuye aka karere ko bakwiye kwimakaza gahunda y’imirire myiza ku bana no kubarinda igwingira.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango witwa Edouard aganira na ICKNEWS yavuze ko uyu munsi kuba warabaye ngarukamwaka ari byiza kuko bahora bibuka umubano mwiza abanyarwanda ba cyera bagiranaga ndetse bikanibutsa abakiri bato ko bakwiye kubana kandi bagasangira byose.
Ati: “twe turacyari bato bivuze ko tugifite byinshi byo guhindura, iyo umunsi mwiza nk’uyu w’umuganura ubereye hano iwacu biduha imbaraga zo kwibuka imibanire myiza yarangaga abatubanjirije kandi bikaduha imbaraga zo gukora no kubana neza kugirango igihe runaka kigeze tugire n’igihe cyo kwishimira ibyagezweho”
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagaragaje amateka n’inkomoko y’uyu munsi w’umuganura. Ati: “Umuganura watagiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga ngomijana mu kinyejana cya 9 kujyeza ku ngoma Ndahiro ll Cyamatare. Inzira y’umuganura mu Rwanda warakorwaga, waje kugira agaciro gakomeye kugoma ya Ruganzu II Ndori wayoboye hagati y’umwaka 1510 na 1543 ubwo yatahukaga agasaga igihugu kimaze imyaka 11 nta mwami ndetse nta muganura utagwa kuko icyo gihe igihugu cyari mu maboko y’abanyoro n’abanyabugo. Ruganzu II Ndori amaze guhuza igihugu yashyize imbaraga nyinshi ku bumwe bw’abanyarwanda bagombaga guhurira ku gihugu cy’imwe n’umuco umwe”. Uyu muyobozi kandi yasoje ashimira abakomeje gusigasira uyu muco wo kuganura k’umusaruro w’ibyo bejeje no kuganuza abandi ko ari umuco mwiza wihariye w’u Rwanda kandi bakwiye kuwukomeza.

Muri uyu mwaka wa 2024, Umuganura ku rwego rw’lgihugu wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba. Umuganura ukaba wizihizwa hishimirwa umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubukerarugendo ikoranabuhanga, inganda, uburezi, ubucuruzi n’ibindi.













