Abaturage bataye mu Murenge wa Rangiro, by’umwihariko mu tugari twa Jurwe, Rangiro, Yove na Banda, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko umuhanda ubahuza n’indi mirenge irimo Kanjongo, Kagano na Cyato wangiritse bikabije, bikabagiraho ingaruka zikomeye mu ngendo zabo n’imibereho ya buri munsi.
Aba baturage babwiye ICK News ko mu bihe by’imvura hari ibice by’uyu muhanda bitanyurwamo n’ibinyabiziga, bigatuma ingendo zitinda cyangwa zigahagarara burundu. Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye ku bakora ubuhinzi n’ubucuruzi, cyane cyane ku batwara umusaruro wabo bawugeza ku masoko.
Habayezu Emmanuel, umwe mu baturage, yagize ati: “Iyo imvura iguye, hari aho imodoka zitabasha kunyura, umusaruro ugatinda kugera ku isoko. Ibi bituma duhomba kuko n’ibiciro byo gutwara ibicuruzwa byiyongera, bikaba ngombwa ko bitwarwa ku mutwe kugira ngo bigere aho imodoka zigenda.”
Aba baturage kandi bavuga ko ikibazo cy’uyu muhanda kigira ingaruka ku buzima, aho abarwayi bagorwa no kugera ku bigo nderabuzima ku gihe, bigatera impungenge z’uko hari n’abashobora gutakaza ubuzima, cyane cyane ababyeyi bageze igihe cyo kubyara cyangwa abarwayi barembye bakeneye ubufasha bwihuse.
Kwitonda John, na we utuye muri uyu murenge, yagize ati: “Iyo imbangukiragutabara ije kureba umurwayi, birayigora cyane kubera umuhanda wangiritse, bikaba bishobora gutuma umurwayi ahasiga ubuzima.”
Undi muturage witwa Majyambere Erasto, avuga ko mu gihe cy’imvura ingendo nyinshi zihagarara burundu. Yagaragaje ko no gutega moto bava mu Murenge wa Rangiro berekeza aho bafatira imodoka bibatwara amafaranga menshi.
Ati: “Mu bihe bisanzwe, gutega moto ziva mu murenge wa Rangiro zikatugeza aho dufatira imodoka bidutwara ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 Frw). Iyo imvura iguye, bishobora no kugera kuri 7,000 Frw. Turasaba ubuyobozi kudutabara kuko dufite impungenge ku buzima bwacu no ku iterambere ryacu.”
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, bwemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko giterwa ahanini n’imiterere y’aho uyu muhanda unyura, igizwe n’imisozi miremire n’ubutumburuke buri hejuru, bigatuma imvura iguye hagenda hatenguka byoroshye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko ikibazo kitamenyekanye ku rwego rw’akarere gusa, ahubwo ko n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukizi, kandi ko hari gukorwa isesengura ryimbitse.
Ati: “Hari gukorwa igenzura ku miterere y’uyu muhanda hagamijwe kuwusana mu buryo burambye, hashingiwe ku ngengo y’imari y’uyu mwaka.”
Nubwo hari icyizere gitangwa n’ubuyobozi, abaturage bo mu Murenge wa Rangiro barasaba ko ayo masezerano ahinduka ibikorwa bifatika vuba, kugira ngo ingendo zoroherezwe, imibereho yabo isubire ku murongo, ndetse n’iterambere ry’ubukungu bw’akarere n’igihugu muri rusange rikomeze.
