Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bakiri bato, amwe mu mashuri yo mu Karere ka Nyamagabe akomeje gahunda yo gushyira imbaraga mu buhinzi bw’ibihumyo.
Iyi gahunda yatangiye mu Ukwakira 2023, yahereye mu bigo by’amashuri bine gusa kuri ubu ikaba imaze kugera mu mashuri 71 ndetse andi 82 akaba yitegura gutangira ubu buhinzi bw’ibihumyo.
Uwamariya Agnes, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iyi gahunda igamije kwishakamo ibisubizo mu guteza imbere gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri izwi nka ‘school feeding’.
Madamu Uwamariya akomeza avuga ko ubukangurambaga mu mashuri bukomeje kugira ngo ibigo byose bihinge ibihumyo kuko ari igihingwa cy’ingirakamaro ku mubiri w’umuntu, gihingwa ahantu hato kandi kikera mu gihe gito.
Ibihumyo bihingwa bikaribwa, byera hagati y’iminsi irindwi kugeza kuri 11, bikaba bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo: Vitamini B1, B2, Calcium, ndetse bikaba byongera amaraso mu mubiri, bikanarinda indwara.
Bimwe mu bigo by’amashuri byatangiye ubu buhinzi bw’ibihumyo bigaragaraza ko hari umusaruro umaze kugaragara by’umwihariko mu kunganira gahunda yo gufata amafunguro ku ishuri.
Baranyeretse Noel uyobora Urwunge rw’amashuri ya Kigeme B ahamya ko umumaro w’ubuhinzi bw’ibihumyo watangiye kugaragara mu kigo ayobora.
Baranyeretse ati “Ubu buhinzi bw’ibihumyo bumaze imyaka ibiri butangiye muri iri shuri ryacu ku buryo mpamya ko bufite uruhare mu kongera imirire myiza ku banyeshuri, tutibagiwe ko bunafasha abanyeshuri kumenyera gukora imirimo y’amaboko.”
Abanyeshuri biga kuri G.S Kigeme B nabo bahamya ko ubuhinzi bw’ibihumyo hari byinshi bukoemeje kubafasha.
Akariza Cynthia ati “Hari nk’umunyeshuri ujya ku ishuri ariko ugasanga nibyo akora gusa, nta karimo k’amaboko wamubaza. Aha budutoza gukora byose bishobora no kutugirira umumaro nyuma y’ubuzima bwishuri.”
Akariza yemeza ko no mu rugo yatangiye gukora ubuhinzi bw’ibihumyo. Ati “Iyo ntashye mu rugo ndakomeza nkakora ubu buhinzi bikamfasha kwigurira ibintu nkeneye mu buzima bwa buri munsi.”
Kugeza ubu kuri G.S Kigeme B ngo basarura ibihumyo kabiri mu cyumweru, ku buryo byunganira ku buryo bufatika gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda hasarurwa toni zisaga 500 z’ibihumyo buri mwaka.













