Mu Misa yo kwizihiza Yubile y’Urubyiruko yabereye i Tor Vergata, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Papa Leo wa XIV yibukije urubyiruko ko Yezu ari we byiringiro byabo, kandi abasaba “guhagurukira urugendo bafatanyije na Nyagasani berekeza mu buzima bw’iteka”, kuko Nyagasani ari “gukomanga buhoro ku idirishya ry’ubugingo bwabo.”
Yagize ati: “Yezu ni we byiringiro byacu, mujye mugendana na we mu buzima bwanyu bwose, kandi mumureke abamurikire…”
Umushumba wa Kiliziya ku Isi yatangiye asobanura ko, nubwo liturujiya y’uyu munsi itavuga ku buryo bweruye kuri iyo nkuru, idutumira kuzirikana ku guhura na Yezu wa zutse “uhindura ubuzima bwacu kandi akamurikira ibyiyumvo byacu, ibyifuzo byacu n’ibitekerezo byacu.”
Yavuze ko isomo rya mbere, rikomoka mu gitabo cy’Umubwiriza, ridutumira – nk’uko byagendekeye abigishwa babiri – kwemera uburambe bwacu ku mbogamizi no ku busa bw’ibintu byose bishira.
Ati: “Ntitwaremewe kubaho mu buzima bw’aho byose bifatwa nk’ibisanzwe kandi bidahinduka, ahubwo twaremewe kubaho mu buzima buhorana isura nshya, biciye mu kwitanga tubitewe n’urukundo.”
yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu, duhora twifuza ikintu ‘kirenzeho’, ikintu nta kiremwa na kimwe cyatwuzuza; duhora dufite inyota ikomeye kandi ishyushye, iyo nyota nta kinyobwa cyo kuri iyi si cyashobora kuyitumara.”
Yavuze ko “Nibitubera bityo, ntitujye twishuka ngo dushimishe imitima yacu dukoresheje ibintu bihimbano kandi bidafite ireme!”
Yatanze inama agira ati: “Ahubwo, nitwumvire imitima yacu! Duhindure iyo nyota ibe nk’agatebe ko guhagararaho, nk’abana bato bahaguruka ku bworoherane bw’amaguru yabo kugira ngo babashe kurebera mu idirishya ry’ihuriro n’Imana.”
“Icyo gihe tuzisanga imbere ye, We utwiteguye, uri gukomanga buhoro ku idirishya ry’ubugingo bwacu.”
Umushumba wa Kiliziya yakomeje agira ati: “Ni byiza rwose, cyane cyane mu gihe mukiri bato, gufungurira imitima yanyu yose, mukamuureka akinjira, kandi mugatangira uru rugendo hamwe na We mwerekeza mu buzima bw’iteka.”
Papa Leo yibutse uko Mutagatifu Augustini, mu gihe yarimo ashakashaka Imana mu buryo bwimbitse, yigeze kwibaza ati: “Ni iki se kigize ishingiro ry’ibyiringiro byacu […]?”
Yibaza niba isoko y’ibyiringiro byacu yaba Isi cyangwa ikintu cyiza kiyiturukaho, arangiza yemeza ko atari ibyo, ahubwo ko ari “Uwabiremye” — ati: “Ni We byiringiro byawe.”
Papa Leo yabwiye urubyiruko ko Mutagatifu Augustini, yibuka urugendo rwe bwite, yasenze agira ati: “Wari muri jyewe, Nyagasani, ariko jyewe nari hanze, ari ho nakomeje kugushakira […] Warampamagaye, n’ijwi rirangurura, umpindura igipfamatwi.”
Nk’uko Augustini yashakaga kumenya ubusobanuro bw’ubuzima, Papa Leo yasobanuye ko n’urubyiruko muri iki gihe na rwo kenshi rujya rwibaza ibibazo bisa n’ibyo.
Nyuma yo gushyira urubyiruko mu maboko ya Bikira Mariya, Papa Leo wa XIV yasoje asenga agira ati:
“Nimugera mu rugo, mukomeze kugendera mu byishimo mu nzira z’Umukiza, kandi musangize abandi bose muhura na bo umwete mufite n’ubuhamya bw’ukwemera kwanyu!”

Urubyiruko rusaga miliyoni rutereniye i Tor Vergata mu nyengero za Roma muri Yubile y’Urubyiruko













