Kuri uyu wa Mbere, Kim Yo Jong, mushiki wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, yatangaje ko Koreya y’Epfo igikomeje gufatwa nk’umwanzi wa Koreya ya Ruguru, nubwo hari ibimenyetso bya Koreya y’Epfo byo kugerageza kugarura ituze ku mipaka itandukanya ibihugu byombi.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru (KCNA), Kim Yo Jong yavuze ko Koreya ya Ruguru “idafite inyungu namba” mu biganiro na Koreya y’Epfo, n’iyo yaba itanze icyifuzo icyo ari cyo cyose.
Aya magambo aje nyuma y’uko guverinoma nshya ya Koreya y’Epfo iyobowe na Perezida Lee Jae Myung yatangiye inshingano ku itariki ya 4 Kamena 2025, nyuma y’ibihe byaranzwe n’imvururu za politiki zaturutse ku itegeko rya gisirikare ryashyizweho na Perezida wacyuye igihe Yoon Suk Yeol mu Ukuboza 2024.
Yoon yavuze ko uwo mwanzuro yawufashe agamije kurwanya igitutu cya Koreya ya Ruguru cyari cyiganje mu bamunengaga. Gusa ibyo ntibyatinze kuko nyuma y’amasaha atandatu, Inteko Ishinga Amategeko yahise ikuraho iryo tegeko.
Nubwo Perezida Lee Jae Myung yagaragaje ubushake bwo kugabanya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, Kim Yo Jong yavuze ko ibyo bidahagije kuko ubufatanye bwa gisirikare Koreya y’Epfo ifitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwamaze “kwanduza” umubano w’ibihugu byombi mu buryo budasubirwaho.
Ibi ngo bitanga ishusho y’uko nta cyahindutse ku butegetsi bushya bwa Koreya y’Epfo kubera umubano bufitanye na Amerika.
Kim yagize ati “ntibashobora gusubiza ibihe inyuma.”
Guverinoma ya Koreya y’Epfo, ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ubumwe, kuri uyu wa Mbere yavuze ko izakomeza gushaka inzira zo kuganira na Koreya ya Ruguru.
Umuvugizi w’iyo Minisiteri, Koo Byoung-sam, yavuze ko amagambo ya Kim atarimo uburakari bukabije cyangwa isesereza nk’uko byagiye bigaragara mu byo yabanje gutangaza ku mubano w’impande zombi.
Mu mwaka wa 2024, Koreya ya Ruguru yikuye mu nzira zose zaganishaga ku mahoro hagati yayo na Koreya y’Epfo, yangiza uburyo bwose bwashobokaga ngo ibihugu byombi byongere byihuze bibe igihugu kimwe.
Icyo gihe, mu rwego rwo kwihorera, igisirikare cya Koreya y’Epfo cyarashe mu gace ka DMZ hafi y’umurongo utandukanya ibi bihugu, hagamijwe kwerekana ko ifite ububasha bwo kwirwanaho ndetse ko ikorana bya hafi na Amerika.













