Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025, umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda wagabanutse ugereranyije n’igihe nk’iki mu 2024.
NISR, ivugako iri gabanuka ryatewe n’imihindagurikire y’ibihe, kurwara kw’ibihingwa, ndetse no kuba imbuto n’ifumbire bitarabonetse ku rugero rukwiye.
Imibare igaragaza ko umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byiganjemo ibigori, ibishyimbo n’ibijumba wagabanutseho hafi 8%, mu gihe ibihingwa ngengabukungu nka kawa n’icyayi byo bitagaragaje igabanuka rikabije.
Musabyimana Delphine na Kabera Theddy bakora umwuga w’ubuhinzi, bavuga ko umusaruro bajyaga bagira mu myaka yashize wagabanutse bitewe n’imbuto bahinze zitabaye nziza, ndetse bikaba byaranagizwemo uruhare n’imihindagurikire y’ibihe itarababaniye.
Aha niho aba bahinzi bashingira basaba inzego zishinzwe iterambere ry’ubuhinzi kubashakira imbuto nziza zifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Musabyemariya Delphine yagize Ati: “Twari dusanzwe dukoresha imbuto ya Hybride, gusa iyo baduhaye ntabwo yujuje ubuziranenge. Twasabaga Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ko yadushakira imbuto yujuje ubuziranenge”
Naho Kabera Teddy yagize ati: “Umusaruro w’ibigori wabaye muke kubera kuduhindurira imbuto, twajyaga duhinga ibigori bya Hybride 507 ariko ubu baduhaye iyindi aho usanga ibigori byuma bitaranamera”
Dr Florence Uwamahoro, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko ubu bagiye kwitegura neza igihembwe cy’ihinga no kwihutira gukora iyamamazabuhinzi mu baturage, kubakangurira guhinga ku gihe, ndetse no gucungana n’imihindagurikire y’ikirere.
Uretse ibyo hari na gahunda yo kubashakira inyongeramusaruro ku igihe, bityo bikazafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Ati: “mu by’ukuri urebye nk’igihingwa cy’ibigori umusaruro waragabanutse ariko ntabwo ari umurumbuko wagabanutse, kuko wo wakomeje kuba Toni 2, bisobanuye abejeje byinshi n’abejeje bicye aho bahurira.

Dr Uwamahoro akomeza avuga ko usibye ibigori, ibindi bihingwa nk’ibirayi umusaruro wabyo wiyongereye. Bityo ko “Ubu inyongeramusaruro ndetse n’ifumbire bihagije byamaze gutegurwa ndetse n’abahinzi bashishikarizwa guhinga ku gihe”.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko , Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025, umusaruro w’ibigori wagabanutseho 5%, uva kuri toni 507,985 wari uriho muri 2024 ugera kuri toni 481,246 mu gihembwe nk’iki cya 2025; ibijumba byagabanutseho 5% naho ibishyimbo bigabanukaho 1%. Icyakora, hari ibihingwa byazamuye umusaruro, urugero nk’imyumbati yiyongereyeho 5% iva kuri toni 518,044 igera kuri toni 542,874, ndetse n’ibirayi byiyongereyeho 3% bivuye kuri toni 460,830 bigera kuri toni 475,785.
Iri hungabana ku musaruro w’ibiribwa ryateje cyane izamuka ry’ibiciro ku isoko aho aho byazamutseho 18% mu mezi atatu yonyine ashize.













