OIP-1.jpg

Ngoma: Umujyanama wa Papa yatangije gahunda yo koroza abakiri bato

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, Umujyanama wa Papa mu bijyanye n’Uburezi, Prof, Jean Paul Niyigena yatangije gahunda yo koroza abana bakiri bato ihene mu rwego rwo kubafasha kwikemurira bimwe mu bibazo by’amikoro bahura nabyo.

Iyi gahunda yateguwe na ‘Foyer URUGO TUZAMENYA GUSOMA TWITEZE IMBERE’, -urugo rufasha abana gusubiramo amasomo nyuma y’amasomo asanzwe- rwashinzwe na Prof. Niyigena, yabereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo ahari icyicaro cy’uru rugo.

Abakiri bato 50-barimo abadafite ababyeyi bombi n’abadafite n’umwe- nibo bahawe ihene ndetse hakaba hatangijwe n’igikorwa cyo kwigisha imyuga iciriritse ku bakobwa babyariye iwabo n’abandi babyifuza kugira ngo nabo biteze imbere.

Prof. Niyigena, Umujyanama wa Papa mu bijyanye n’uburezi

Mu kiganiro na ICK News, Prof. Niyigena, Umujyanama wa Papa mu bijyanye n’uburezi akaba n’umwarimu muri kaminuza zo mu Rwanda no mu Bubiligi yavuze ko yatangije iyi gahunda mu rwego rwo gufasha bamwe mu bana bakunze guhura n’imbogamizi zo kubura ubushobozi bushobora no kubafasha kubona iby’ibanze nkenerwa.

Ati “Tumaze iminsi dufasha ababyeyi kurera abana mu bijyanye n’amasomo y’abana, tukaba rero twari twabonye ko nyuma y’iyi myaka ishize ababyeyi usanga rimwe na rimwe bahura n’imbogamizi mu gihe abana bagiye mu mashuri yisumbuye. Ibyo nibyo byatumye dutekereza ku bijyanye no koroza abana kugira ngo byibuza bagire utubazo bikemurira ubwabo.”

Ku bijyanye n’icyamutege gushinga ‘Foyer URUGO TUZAMENYA GUSOMA TWITEZE IMBERE’ ikigo gifasha abana mu gihe batari ku mashuri asanzwe nko mu mpera z’icyumweru no mu masaha y’umugoroba, Prof. Niyigena avuga ko yabitewe n’ineza yagiriwe n’abari abaturanyi b’iwabo.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo ari ishuri nk’ayandi ahubwo ni urugo kuko hano nanjye narahakuriye abaturanyi bamfasha mu buryo butandukanye. Rero, nashinze uru rugo kugira ngo nanjye nature ineza bangiriye, ineza nagiriwe n’abavandimwe, ababyeyi ba hano kugira ngo dufatanye kurera barumuna banjye.”

Ababyeyi barerera mu rugo rwashinjwe na Prof. Niyigena barashima umusanzu w’uru rugo ku burere bw’abana babo

Bamwe mu baturage bafite abana barererwa muri uru rugo bashima uruhare rwarwo mu mibereho y’abana babo, aho bashima ko abana babo ubu babona aho basubiriramo amasomo mu buryo buboroheye batarinze kubashakira ababafasha mu gusubiramo amasomo.

Angelique Niyomukiza, umwe mu babyeyi bafite umwana urererwa muri uru rugo ati “Abayobozi n’abarimu bo muri uru rugo badufashiriza abana kubona uburere buzima ndetse bakanabafasha kwiyungura ubumenyi bwo mu ishuri ku rwego rwo hejuru.”

Uyu mubyeyi ufite umwana ugeze mu wa Kane w’amashuri abanza avuga ko umwana we afite uburere budasanzwe.

Ati “N’abakozi nazanaga mu rugo, ntabwo bigeze bakora ibikorwa umwana wanjye akora kuko ni umwana uzi gukora amasuku, guteka, akibwiriza gukora ntarinze kumubwira ngo kora iki, mbese yabaye mukuru mu mitekerereze iyo ngize aho njya mba nzi ko nasize umuntu mukuru.”

Yakomeje avuga ubudasa bw’uru rugo buri no mu kuba rufasha abana babo kumenya Igifaransa.

Niyomukiza ati “Mu bijyanye no ku ishuri mbashimira uburyo bigisha abana bacu Igifaransa. Nkanjye nasoje amashuri yisumbuye ariko Igifaransa azi njye sinagishobora pe, ubona ko rwose babaha ubumenyi bufatika.”

Foyer URUGO TUZAMENYA GUSOMA TWITEZE IMBERE yatangiye ku mugaragaro mu 2021, rukaba ari urugo rwigamo abana baruturiye.

Intego y’uru rugo ni ugufasha abana biga mu mashuri abanza mu myigire yabo kugira ngo babone uko basubiramo amasomo yabo ndetse bagatozwa isuku, ikinyabupfura, kubaha, kwita ku nshingano no kubahiriza igihe.

Kugeza ubu, uru rugo rumaze kwakira abana bagera ku 180, biga mu byiciro bitandukanye aho abana batangira mu mwaka wa mbere, bakagenda bimuka hakurikije amanota y’aho biga.

Uru rugo rugizwe n’inyubako igeretse kabiri

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads